Politike

Umunyamakuru Mutesi Scovia yatorewe kuba Umuyobozi wa RMC.

Umunyamakuru Mutesi Scovia yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), asimbuye Barore Cleophas wari umaze igihe kuri uwo mwanya.

Mutesi Scovia ayoboye iyi Nama y’Ubutegetsi irimo abandi banyamakuru batatu batowe barimo Girinema Philbert wa IGIHE, Rwanyange Anthere wa Panorama, na Nyirarukundo Xavera wa RBA.

Iyi nama y’Ubutegetsi kandi izaba igizwe n’abandi bantu batatu batari abanyamakuru. Abo ni Uwimana Jean Pierre usanzwe ari umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Me Muhirwa Ngabo Audace wo mu Rugaga rw’Abavoka na Dr. Liberata Gahongayire wo muri Sosiyete Sivile.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *