Imikino

Umuhangamirimo Dr. Sina Gérard yashyizeho ikipe y’abagore ikina umupira w’amaguru.

Umuhangamirimo Dr. Sina Gérard nyuma yo gushyiraho ikipe y’umupira w’amaguru y’abagabo ibarizwa mucyiciro cya kabiri yanashyizeho n’ikipe y’abagore igomba gutangira shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu.

Nyuma y’uko umuhangamirimo Dr. Sina Gérard akomeje guteza imbere imikino itandukanye ndetse no gufasha abafite impano batandukanye ubu yamaze guha agaciro abari n’abategarugori baconga ruhago ndetse kuri ubu muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bari n’abategarugori hakaba hamaze kwinjiramo ikipe ya Sina Gerard Women Football Club.

Amakuru umunyamakuru wa karibumedia.rw afite nuko Sina Gérard WFC iri mu myitozo ikomeye cyane aho irimo kwitegura itangira rya shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira tariki ya 02 Ugushyingo 2024. Ikazatangira yakirira mu rugo ku kibuga cya Nyirangarama, akaba ari naho ibirori byo gutangiza iyi shampiyona bizabera kurwego rw’igihugu.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Sina Gérard WFC buvugako
bukomeje kwakira abakinnyi, ati: “Dukomeje kwakira abakinnyi rwose ufite ubushobozi nawe yaza tukamugerageza akaba yadukinira”.
Ubuyobozi bw’iyikipe bwibukije abakunzi babo ko bazaza aribenshi kuwa gatandatu kuri stade ya Nyirangarama bagashyigikira ikipe yabo.

Ubu buyobozi bukomeza bugira buti: “Abana bafite impano yo gukina umupira b’abakobwa na bo barimo gutekerezwaho bikazagera mu kwa mbere kwa 2025 habonetse umwanzuro wabo kuburyo bashobora gukina kandi bakaniga amashuri “.

Dr. Sina Gérard asanzwe afite amakipe atandukanye arimo: Ikipe y’abasiganwa ku maguru; Abasiganwa ku magare; Abakina imikino ngororamubiri (Acrobat); Ikipe y’abagabo ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru, akagira n’itorero urwibutso rwabato ribyinya imbyino z’umuco nyarwanda.

Dr. Sina Gerard aganira n’itangazamakuru yaribwiye ko intego ye ari ukuzamura abana bafite impano bo mu gihugu nabo zikabateza imbere. Ashimira na President w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame kubwogutezimbere sport zose mu Rwanda.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *