Umutekano

Umugabo w’i Nyamasheke waruherutse kwica umugore we amunigishije igitenge yafatiwe i Karongi ari gutoroka.

Bizimana Daniel w’imyaka 42 wo mu Mudugudu wa Bungo, Akagari ka Nyakavumu, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke, yafatiwe mu Murenge wa Rwankuba, Akarere ka Karongi ahunga nyuma yo gukekwaho kwica umugore we amunigishishije igitenge.

Mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo, ni bwo bikekwa ko uyu mugabo yakubise ikintu mu mutwe w’umugore we akanamunigisha igitenge. Nyuma yo gutabwa muri yombi yahise acumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwankuba, mu gihe iperereza rikomeje.
Umuturage wo mu Mudugudu wa Bungo yavuze ko uyu mugabo yari afite abagore babiri.

Uwo yivuganye witwa Uwimana Mariane w’imyaka 43 yari umuto yacyuye bari bafitanye abana babiri. Ni mu gihe umugore we mukuru bafitanye abana batanu. Muri iki gihe umugore muto wishwe ni we umugabo yibandagaho cyane ariko bakaba bahoraga mu makimbirane kubera uwo mugore yashinjwaga ubusinzi bukabije no kumuca inyuma. Uyu mugabo wanakekwagaho ubujura, yari aherutse kwiba ingurube mu rugo rwe rukuru ayigurisha umusore w’umuturanyi ku mafaranga y’u Rwanda 28.000frs. Bivugwa ko intandaro y’urupfu rw’uwo mugore yabaye ku wa Gatandatu ubwo yari yiriwe asangira n’umugabo we inzoga muri santere y’ubucuruzi ya  ‘Abajanja’, ariko umugore akamwibeta akajya gusangira n’abandi bagabo.

Umwe mu baturanyi yagize ati: “Byageze mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro umugabo arataha yasinze, umugore ataha mu ma saa tatu, we yasinze bikabije asanga umugabo umujinya ni wose. Batangira gutongana, bigeze mu gicuku bararwana abo bana babo 2 bafite umwe w’imyaka 8 n’undi w’imyaka 5, barabyuka bajya kubakiza. Umugabo yarumye uwo muhungu we mukuru ku ibere aramukomeretsa”.
Abana bombi bahise bahungira ku mugore ushinzwe iterambere mu muri uwo mudugudu bamubwira  uko bigenze, bamusaba kujya kubakiza ariko bo badasubirayo.

Umugore yagiye kubakiza, umugabo avuga ko ababarira umugore we ari uko amuhaye  amafaranga ye yamutwaye akayanywera rwihishwa.
Mu kubihosha uwo muyobozi yabwiye umugore kuzinduka akorera ayo azamwishyura akazayaha umugabo we barabyemeranya arataha, asiga bagiye kuryama.

Ati: “Mugitondo yagiye kumureba ngo bajye guhinga, anajyanye abo bana, bageze mu rugo basanga inzu  irakinguye nta muntu babona.  Abwira abana kujya gukomanga bakabwira nyina akabyuka bakajya guhinga. Abana bakoze ku rugi ruhita rukinguka kuko rwari rwegetseho, binjiye bakubitana n’amaraso yuzuye imbere y’uburiri basubirayo biruka babibwira uwo wari ubazanye”.

Uwo mugore yahise ahamagara abandi bayobozi n’abaturage, binjiye basanga umugore  yakubiswe ikintu mu mutwe batamenye, avirirana, yoroshe neza aryamye ku buriri, binagaragara ko  yakubiswe ntahwane, umugabo akamunigisha igitenge kuko na cyo cyari iruhande rwe kizinze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Nyakavumu Dusengimana Théodomir, avuga ko na we yahise ahagera  agihuruzwa, ari kumwe na RIB n’izindi nzego.

Yavuze ko umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2024.
Ati: “Kuko twari dufite amakuru ko iyo yajyaga yiba cyangwa yakoze ikindi cyaha yahungiraga kwa mwishywa we utuye mu Murenge wa Gishyita cyangwa kwa  mushiki we utuye mu wa Rwankuba  muri Karongi, twahamushakishirije mu buryo bwose bushoboka, afatirwa mu nzira mu Murenge wa Rwankuba ataragera kwa mushiki we. Ubu ari kuri Sitasiyo ya polisi ya Rwankuba, ategerejwe kuzanwa ku ya RIB Gihombo Nyamasheke”.

Gitifu Dusengimana yavuze ko abana basubiranywe n’ushinzwe iterambere mu Mudugudu wa Bungo, asaba abashakanye kwirinda amakimbirane n’urwikekwe rugera aho kwamburana ubuzima.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *