Umugabo warumaze imyaka 4 muri gereza azira gutuka Imana.
Umugabo w’Umunya_ Nigeria witwa Mubarak Bala, umuntu uzwi cyane aho muri Nigeria akaba atemera ko Imana ibaho, ubu akaba yafunguwe nyuma yo kumara imyaka ine (4) muri gereza azira gutuka Imana ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook mu mwaka wa 2020, gusa ngo ubwoba ni bwose.
Kugeza ubu, ngo arimo kuba mu nzu y’ibanga kuko abanyamategeko be bavuga ko ubuzima bwe buri mu kaga, bityo bikaba bigoye ko yasubira kuba muri sosiyete hamwe n’abaturanyi be uko byari bisanzwe.
Mubarak ubu ufite imyaka 40, mu gihe yari agejejwe imbere y’urukiko rwa Kano mu Mujyaruguru ya Nigeria, yaburanye yemera ibyaha byose 18 yashinjwaga, bimuviramo gufungwa iyo myaka ine muri gereza. Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru BBC, Mubarak warimo afata ifunguro rye rya mbere amaze gufungurwa, yagize ati: “Impungenge ku mutekano wanjye ziba zihari buri gihe”.
Nigeria ni igihugu kigendera cyane ku madini ndetse abo bigaragaye ko batutse idini yaba iya kiyisilamu cyangwa se iya gikirisitu, bashobora kwisanga bahabwa akato ndetse bagakorerwa ivangura. Gutuka Imana ni icyaha mu mategeko ya kiyisilamu azwi nka ‘Sharia’, ayo akaba akorana n’amategeko atari ay’idini muri Leta 12 zo mu Majyaruguru ya Nigeria. Icyo kandi ni icyaha mu mategeko mpanabyaha ya Nigeria. Mubarak Bala, wavuye mu idini ya Kiyisilamu mu mwaka wa 2014, yavuze ko ubwo yari afunze hari igihe yumvaga adashobora kuzasohokamo ari muzima. Yari afite ubwoba ko yashoboraga kwibasirwa n’abarinzi ba gereza, cyangwa bagenzi be b’imfungwa bari bari kumwe muri gereza yari afungiwemo i Kano, umujyi wiganjemo Abayisilamu.
Yagize ati: “Ubwisanzure burahari, ariko nanone hari inkeke yihishe muri bwo, ubu ngomba guhangana na yo. Iyo myaka yose, izo nkeke zahoze zirahari”. Yashoboraga kuba yarakomeje gufungwa igihe kirekire kurushaho, iyo bitaba ko mu mwaka ushize wa 2024, umucamanza wo mu rukiko rw’ubujurire, yagabanyije igihano yari yarakatiwe cyo gufungwa imyaka 24, avuga ko gikabije.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.