Umutekano

UGANDA: Umugabo yasanze bari kumusambayiriza umugore ashatse kurwana bamuca akaboko.


Muri Uganda, umugabo yahururanye umuhoro agiye kurwanya umuturanyi we wamusambanyirizaga umugore ariko agira ibyago asanga amurusha ingufu, ahita amutemesha uwo muhoro amuca ukuboko.

Uwo mugabo wahuye n’ibibazo bibiri icyarimwe, yitwa Siraji Nsadha akaba atuye ahitwa Bumbya_ Bulungu_ Namasagali muri Uganda. Icyamubayeho rero, ngo yatashye iwe mbere y’igihe asanzwe atahira, abajije umwana we aho nyina yagiye kuko yabonaga atamubona, umwana amubwira ko yagiye ku muturanyi we witwa Moses Magumba.

Akimara kubyumva, Nsadha yahise agenda ajya mu rugo rw’uwo muturanyi we afite umuhoro mu ntoki ariko birangira uwo muturanyi awumwatse arawumutemesha amuca ukuboko.

Siraji Nsadha ngo yagize uburakari bwinshi nyuma y’uko ku itariki 17 Nzeri 2024 yari amaze kumenya ko umugore we w’imyaka 40, afitanye urukundo rudasaanzwe n’umuturanyi wabo ndetse ko ajya amuca inyuma igihe adahari.

Aganira n’ikinyamakuru New Vision Online, yagize ati: ”Nasanze umwana wacu w’umukobwa arimo arya chapati zari zaguzwe n’abo bakundana bombi, nyuma mubaza aho Nyina ari, anyereka mu nzu ya Moses Magumba mpita njyayo ndakaye cyane kandi mfite umuhoro”.

Nsadha akigera muri iyo nzu y’umuturanyi yahise akomeza agera no mu cyumba, asanga umugore we aryamanye n’uwo mugabo w’umuturanyi w’imyaka 34 y’amavuko, barimo bakora imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati: ”Nazamuye umuhoro ngo nteme uwo mugabo mu mugongo ariko ku bw’ibyago cyangwa se kubw’amahirwe, umuhoro ufata supaneti y’imibu ntiwagera ku ntego”.

Muri ako kanya ibyo biba, bamwe mu baturanyi bari bamaze guhurura baje kureba ikibaye ariko icyo Nsadha yibuka, ngo ni uko uwo muturanyi wari uryamanye n’umugore we yahise amwaka uwo muhoro awumutemesha ukoboko kuvaho, abaturanyi bahita bamwirukankana ku bitaro bya Kamuli Mission kugira ngo afashwe n’abaganga mu gihe uwo wari umaze kumutema yari yirutse yahunze.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagize icyo bavuga kuri iyo nkuru ya Nsadha nyuma y’uko itangajwe, bavuga ko abagore bo muri iki gihe batakigira umuco wo kwiyubaha, abandi bavuga ko uwo mugabo yahuye n’ibyago byikubye kabiri.

Uwitwa Okech Dan yanditse ku rubuga rwa X agira ati: “Ni uguhura n’ibibazo byikubye kabiri”.

Kiwanuka Silas we yagize ati: “Ariko kubera iki abagore benshi batakaje icyerekezo no kureba kure muri iki gihe? Mpora mbyibazaho”.

Uwitwa Christine Abwoli Nyakatura Ochwo we yagize ati: “Ibintu by’ubusa ntabwo biza mu buryo bworoshye”.

Ladisilas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *