UBUTABERA: Umusirikare ukurikiranyweho kwica abantu batanu yasabiwe ibihano birimo gufungwa burundu.
Ku wa kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishije Sergent Minani Gervais ukekwaho kwica arashe abantu batanu bo mu murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.
Abishwe ni Benemugabo Denis w’imyaka 17 ans; Habumugisha Onesphore w’imyaka 20; Sindayiheba Zephanie avec imyaka 44 ans; Muhawenimana Jonas w’imyaka 35 na Nsekambabaye Ezra w’imyaka 51 ans.
Uru rubanza rwabereye mu ruhame, ahakorewe icyaha mu mudugudu wa Rubyiruko; Akagari ka Rushyarara. Rwitabiriwe n’abasivili benshi n’abasirikare.
Umunyamategeko wagombaga kunganira Sergent Minani, Me Murigande Jean Claude, yasabye urukiko ko rwasubika uru rubanza, asobanura ko umukiriya we afite uburwayi bwo mu mutwe. Urukiko rwanze ubusabe bwa Me Murigande nyuma y’aho Ubushinjacyaha bugaragaje ko raporo zo kwa muganga zigaragaza ko Sergent Minani nta burwayi afite. Uyu munyamategeko yahise yikura mu rubanza. Nyuma y’aho Me Murigande yikuye muri uru rubanza, urukiko rwafashe umwanzuro wo gukomeza kuruburanisha, ruha Ubushinjacyaha umwanya wo gusobanura ibyo burega Sergent Minani.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bushinja Sergent Minani ibyaha bitatu: Ubwicanyi buturutse ku bushake; Gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru no kwangiza; Kwiba ndetse no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare. Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) tariki ya 13 Ugushyingo 2024 cyatangaje ko Sergent Minani w’imyaka 39 y’amavuko akekwaho kurasira aba bantu mu kabari ko muri santere yo muri Rusharara mu rukerera rw’uwo munsi. Cyagize kiti: «RDF yataye muri yombi ukekwaho icyaha kandi irafata ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko». Mu iburanisha ryo kuwa kabiri, Sergent Minani yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n’uko yahohotewe bikomeye n’abari mu kabari uhereye kuri nyirako cyane ko yatutswe akanakubitwa. Yasobanuye ko hari abazi ukuri kw’ibyabaye bakwiriye kubazwa byimbitse imvano y’ubu bwicanyi. Ati: «Uwingeneye Solange yarabibonye D’Amour n’abakozi be bankubita, mwazamubaza».
Ni mugihe, Umushinjacyaha yasobanuriye Urukiko ko uregwa ntacyo yakorewe gikomeye cyari gutuma ava mu kabari akajya kwambara impuzankano za gisirikare no kuzana imbunda akarasa abo bari bakimbiranye. Umushinjacyaha yashimangiye ko Sergent Minani Gervais yihoreye akoresheje imbaraga z’umurengera. Ubwo Ubushinjacyaha bwari bumaze gusobanura uko Sergent Minani yaba yarakoze ibyaha, bwamusabiye igihano cyo gufungwa ubuzima bwose ku cyaha cyo kwica.
Bwamusabiye kandi gufungwa imyaka itanu ku cyaha cyo gukoresha imbunda mu buryo butemewe. Urubanza rwapfundikiwe, Urukiko rumenyesha ababuranyi ko umwanzuro warwo uzasomwa tariki ya 9 Mutarama 2025, saa Munani z’amanywa.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonavanture.