Uncategorized

Ubushita bw’inkende: Icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Monkeypox) mu bantu giteye ubwoba budasanzwe.

Abantu bafite ubwoba budasanzwe kubera icyorezo cy’ubushita bw’inkende kizwi mu ndimi z’amahanga nka “Monkeypox” nk’uko batinye icyorezo cya Covid-19 kubera uburyo gifata, uko cyica n’uburyo kigomba kwirindwa kuko byombi biterwa no guhuza amatembabuzi cya kudakaraba intoki kenshi gashoboka.

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi ushinzwe kumenya ibyorezo mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Dr. Edison Rwagasore avuga imiterere y’iki cyorezo, uko cyaje mu bantu, uko gifata ndetse n’uburyo kigomba kwirindwa.

Agira ati: “Ubushita bw’inkende (Monkeypox) ni indwara iterwa na Virusi yitwa Mpox, mu mateka yayo ni indwara ikunze kwibasira ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, aho umurwayi wa mbere yagaragaye mu 1970 [Hashize imyaka myinshi].

Nyuma yaho ibindi bihugu nabyo byagiye bifatwa harimo nk’ibyo muri Afurika yo hagati (Afrique Central) n’uburengerazuba bwayo (Afrique de l’Ouest), aho byageze biba indwara twavuga ko imenyerewe muri ako karere”.

Yakomeje agira ati: “Ibi rero bije mu gihe habayeho impinduka, ni ukuvuga ko iyi Virusi yafashe indi sura, nyuma y’aho yatangiye kwibasira n’ibindi bihugu bitari bisanzwe bigira iyi Virusi birimo nk’ u Rwanda kuko nibwo bwa mbere twagize abarwayi bageze kuri 4 banduye iyi Virusi ndetse n’ibihugu by’abaturanyi ikaba yarabigezemo”.

Wakwibaza uti kuki iyi ndwara bayita ubushita bw’inkende (Monkeypox)?

Dr. Edison Rwagasore arabisobanura neza aho agira ati: “Babyise ubushita bw’inkende kuko intandaro yayo kuko n’ubundi ari Virusi yavuye mu nkende kuko igaragara bwa mbere yagaragaye mu nkende mu mwaka wa 1950 nyuma y’izindi nyamaswa nk’imbeba zo mu ishyamba zitangira kuyirwara ari nayo mpamvu yakunze kwibasira abantu batuye hafi y’ishyamba. Bivuze ngo ubwo yari Virusi yo mu nyamaswa none isa nk’aho yihinduranije kuko yageze no mu bantu ikaba itangiye kwanduzanya hagati y’abantu”.

Dr. Edson Rwagasore

Bisanzwe bizwi ko hari izindi ndwara zitwa za “Pox” , ese hari aho zaba zihuriye na Monkeypox?

Dr.Edison Rwagasore abisobanura agira ati: “Yego izo ndwara zirahari nka Chickenpox na smallpox nazo zimeze nka Monkeypox kuko zose ziri mu ndwara ziterwa n’iriya Virusi ubwayo yitwa “Mpox” ariko aho bihuriye ni ku bimenyetso kuko nka Chickenpox ni ibihara cyane ko byose bigira ibiheri biryaryata kandi no kubitandukanya biragoye kuko bijya kumera kimwe, aho bishobora gutandukanira ni ukujya kwipimisha kwa muganga kugira ngo hamenyekane niba ari ibihara cyangwa icyo cyorezo”.

Yakomeje agira ati: “Itandukanirizo rikomeye ni uburyo ‘Mpox’ yandura nk’uko byagaragaye no mu gihugu cya Kongo ari naho yagaragaye mu karere ka Kamituga kuko yabaye nk’iyihinduranya kuko kera yanduraga hagati y’inyamaswa nk’uko nabivuze ariko iyi Virusi tubona ubu itandukanye na Virusi y’icyo gihe kuko iy’ubu abantu nabo bashobora kwanduzanya hagati yabo mu nzira yo gukoranaho n’abafite ibyo bimenyetso, mu mibonano mpuzabitsina ikingiye cyangwa idakingiye, gusomana cyangwa se gusuhuzanya”.

Nk’uko Dr.Edison yakomeje abivuga ngo akenshi ikimenyetso gikunze kwiganza ni ibiheri ariko ngo hari n’ibindi bimenyetso bishobora kuza nyuma yaho birimo kugira umuriro; Kuribwa umutwe; Kubabara mu mikaya; Kugira amasazi kandi byose bikajyana no kugira bya biheri bishisha ahantu hose ariko cyane cyane ngo bikibanda ku myanya ndangagitsina, ku mugongo noneho nyuma ngo bigafata no mu maso.

Wakwibaza ngo ingamba ni izihe mu buryo bwo kuyirinda.

Dr.Edison Rwagasore aragira inama abantu bagaragayeho bimwe muri biriya bimenyetso byavuzwe haruguru ko bagomba kugana kwa muganga kuko ngo ivurwa igakira kandi ikaba yakwirindwa mu gihe cyose abantu bayimenye, hakabaho kugira isuku cyane cyane bakaraba intoki kenshi gashoboka.

Biravugwa ko iyi ndwara yamaze no kugera no mu bindi bihugu nka Philipine; Pakisitani n’ahandi aho ubu ku isi bivugwa ko hamaze kwandura abasaga ibihumbi cuni na birindwi (17.000) by’abantu.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *