BURERA: Ababyeyi bahamagariwe kujyana abana babo mu ishuri rya “Gahunga Modern School” kubera ubumenyi ritanga.
Abaturage bo mu murenge wa Gahunga no mu nkengero zawo barashishikarizwa kujyana abana babo mu ishuri ryigenga rya “Gahunga Modern School” riherereye mu kagari ka Kidakama, umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera kubera ubumenyi ritanga.
Ibi ni ibyavuzwe n’umukozi mu murenge wa Gahunga ushinzwe ubugenzuzi bw’uburezi mu murenge Madame KAMPIRE Phoïbe wari witabiriye ku nshuro ya 8 umuhango wo gutanga impamyabushobozi (Certificates) ku bana barangije icyiciro cy’inshuke (Top Class) n’icyiciro cy’amashuri abanza (P6).
KAMPIRE Phoibe
Yagize ati: “Turashimira ishuri rya Gahunga Modern School kuko ryaziye igihe muri uyu murenge kandi munariha izina ryiza rya Gahunga kuko ryafashije abana benshi bajyaga kwiga kure y’ingo zabo. Ikindi tubashimira nuko ryazamuye ubumenyi n’impano zitandukanye z’abana kuko na Leta yashyizeho integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi n’impano z’abana. Aha ni naho mpera mbizeza ko n’abuzukuru banjye baziga muri Gahunga Modern School ari nayo mpamvu nsaba n’abandi babyeyi bafite abana kubazana muri iki kigo kubera ubumenyi ritanga”.
Umwana uhagarariye abandi yashimiye ababyeyi babaha ibikenerwa byose ku ishuri, abarezi babo n’ubuyobozi bw’ikigo muri rusange.
Yagize ati: “Turashimira ababyeyi batuzanye ku ishuri kuko kuba twiga ngo tumenye nibo tubikesha kandi ubwo bumenyi duhabwa nibwo buzadufasha mu buzima bwacu. Twababwira rero ko bataruhira ubusa ngo bagosorera mu rucaca ahubwo ni impamba izadufasha mu mibereho yacu. Turashimira kandi ubuyobozi bw’ikigo n’abarezi bacu ku muhate bagira ngo tubone ubumenyi”.
NTEZIMANA Vincent ni Perezida wa Komite y’ababyeyi barerera muri Gahunga Modern School, aganira na karibumedia.rw yavuze icyo iri shuri ryakemuye ku babyeyi.
NTEZIMANA Vincent
Yagize ati: “Icya mbere ni ugushima ubuyobozi bw’ikigo, ngashimira n’ababyeyi barerera muri iki kigo kuko iyo umwana arangije icyiciro runaka ukamukorera ibirori aba ari uburyo bwo gutuma ashishikara mu myigire ye kuko abona ashagawe n’ababyeyi n’abarezi ndetse n’inshuti n’abavandimwe bikamwongerera imbaraga muri we kandi aba ari n’uburyo bwo kwishimira umusaruro wagezweho muri rusange”.
Yakomeje avuga ko iki kigo cyakuye ababyeyi aho umwami yakuye Busyete.
Yagize ati: “Mu by’ukuri iki kigo cyageze ahangaha gikenewe kuko abana bajyaga kwiga mu mujyi wa Musanze noneho nyiri ikigo abonye ko abana babaye benshi kandi bavunika, yubaka ikigo hano ngo cyegere abana, ababyeyi bariruhutsa kubera amatike ya buri munsi batangaga. Icyo gihe abana batangiye bagera kuri 40 none ubu barasaga 1000. Twarishimye kandi turishimye, tuzakomeza no kwishima kuko iki kigo gitanga umusaruro kuko abana b’ahangaha baza mu bigo 4 bya mbere mu karere ka Burera mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza. Numva rero kuri njyewe iki kigo kiri kutwerekeza ku burezi bufite ireme tubigizemo uruhare, tugafatanya turi batatu (Ababyeyi; Ubuyobozi n’abarezi), twaba nk’amashyiga ateretseho umwana twifuza mu Rwanda ruri imbere”.
Umuyobozi mukuru wa Excel Schools RULINDA Nathan yavuze impamvu bategura ibirori ngarukamwaka nk’ibi.
Bwana RULINDA Nathan
Yagize ati: “Ni ibirori ngarukamwaka dukora twishimira intambwe abanyeshuri baba bamaze gutera kuko burya kuva mu ishuri ry’inshuke ujya mu mashuri abanza ni intambwe ikomeye cyane kuko abana baza bafite imyaka 3 barira; Batamenyereye iby’ishuri; Batamenyereye kuzindukira ku ishuri ariko iyo ubonye imyaka 3 irangiye bagiye mu mashuri abanza ni ikintu cyo gushimira Imana. Icyo gihe rero turabyishimira, tukishimana nabo kandi nabo bibaha imbaraga zo gutangira urundi rugendo rw’indi myaka 6 y’amashuri abanza”.
Yakomeje avuga urugendo rwabo iyo bavuye muri Gahunga Modern School ndetse ashimira n’ababyeyi ku ruhare bagira mu bumenyi buhabwa abana babo.
Yagize ati: “Na none abashoje amashuri abanza aba ari igihe cyo kwicarana tukishimana nabo kuko baba bananiwe cyane ko baba barakoze neza, baravunitse kandi tuba twizeye ko bagiye kujya mu mashuri yisumbuye kuko abana bacu batsinda neza. Ni ibirori dukora kugira ngo twishimane nabo, twishimane n’ababyeyi kandi nibyo bihesha agaciro cyane uburezi kandi bikanaha imbaraga abana kugira ngo bakomeze kuko bibaha umwanya wo kubibutsa gukomeza gukora neza.
Ikindi dukora nuko n’iyo bagiye kwiga ahandi turabakurikirana kuko nk’abo twatangiranye mu mashuri yacu asanzwe bo bamaze kugera muri za kaminuza kandi bitwara neza kandi n’ababyeyi babo batubera abahamya”.
Abambaye icyatsi ni aba Top class; Abambaye umukara ni aba P6.
Nathan RULINDA yashoje asaba ubuyobozi bwite bwa Leta, by’umwihariko akarere ka Burera ko kabakorera umuhanda ujya kuri iki kigo kubera ko ubangamiye imyigire y’abana.
RULINDA Nathan afashe ijambo
Yagize ati: “Dufite ikibazo cy’umuhanda utubangamiye kubera udakoze kuko iyo imvura yaguye abana bagera ku ishuri baguye mu biziba cyangwa se ababiguyemo bakisubirira mu rugo mu gihe n’abihanganiye ibyo biziba nabo bagera ku ishuri bakererewe, bityo bagasanga amasomo yabacitse. Badufasha kuwukora kuko n’imodoka nini zitwara abana (School Bus’) ntabwo zigera ku ishuri kubera kutabona aho zinyura”.
Gahunga Modern School ni ishuri rimaze imyaka 8 dore ko ryatangiye 2015 rikaba rifite abana basaga igihumbi (1000) barimo 102 basoje icyiciro cy’inshuke (Top Class) na 58 barangije icyiciro cy’amashuri abanza (P6) mu mwaka w’amashuri 2023-2024. Ikindi nuko mu makuru yizewe agera kuri karibumedia.rw, nuko iri shuri rigiye kuzatangiza Cambrege (Ni icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tron Commun) muri uyu wa 2024-2025 rikazaba rifite icyicaro mu mudugudu wa Muhe, akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze.
Yanditswe na SETORA Janvier