UBURENGERAZUBA: Batanu bafashwe bagiye gusengera ahatemewe.
Ku bufatanye n’abaturage; Inzego z’umutakano (Polosi na DASSO), kuri uyu wa 24 Kanama 2024 abaturage batanu bafashwe bari gusengera ahantu hatemewe mu mudugudu wa Huye; Akagari ka Nyundo; Umurenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba.
Abo bafashwe uko ari batanu abandi bagacika, bose basengeraga ku musozi, ahazwi nko ku “Iriba rya Yakobo”.
Abafashwe harimo Uwimana wavutse mu 1982 akavukira mu mudugudu wa Rusongati; Akagari ka Gisa; Umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu; Hategekimana wavutse mu 1996 akavukira mu mudugudu wa Nyabibuye; Akagari ka Gikombe; Umurenge wa Nyakiriba mu karere ka RUbavu; Sibomana w’imyaka 32 uvuka mu mudugudu wa Kiziguro; Akagari ka Nyundo; Umurenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu, Uwimana Vestine w’imyaka 52 ukomoka mu mudugudu wa Nomberi; Akagari ka Terimbere; Umurenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu na Nyirarukundo Claudine w’imyaka 35 ukomoka mu mudugudu wa Isangano; Akagari ka Byahi; Umurenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu.
Nk’uko aya makuru karibumedia.rw ikesha inzego z’umutekano abivuga ngo igikorwa cyo kubafata cyagenze neza kandi ngo ubugenzuzi buracyakomeza kugira ngo amabwiriza yo kubuza abantu gusengera ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga yubahirizwe.
Ni mu gihe kuwa 21/08/2024 saa sita n’igice z’amanywa (12h30′) na none mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kigeyo, akagari ka Rukaragata mu mudugudu wa Kinihira hafatiwe abandi bantu batatu (3) basengeraga mu byumba by’amasengesho bitemewe abandi bakiruka.
Ni amakuru yatanzwe n’abaturage ko hari abari gusengera mu byumba by’amasengesho bitemewe noneho Polisi ikorera Kivumu (Police Station Kivumu) na Dasso y’umurenge wa Kigeyo bakajya kureba mu rugo ry’uwitwa Ndererimana Agnès w’imyaka 71, bagasanga hari abantu hagati ya cumi na batanu na makumyabiri (15-20) bahateraniye mu buryo butemewe bababonye bariruka hafatwa 3 gusa aribo Ndererimana Agnès w’imyaka 71, Banyangiriki Valentine w’imyaka 35 na Nyiraneza Consolata w’imyaka 63. Aba uko ari batatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu.
Nubwo bimeze bitya ariko, hari ibaruwa ya Minisitiri y’ubutegetsi bw’igihugu N° 0753/07-01yo kuwa 22/08/2024 karibumedia.rw ifitiye kopi, isaba inzego zose z’ubuyobozi guhagarika imiryango ishingiye ku myemerere idafite ubuzima gatozi ndetse hakaba harasohotse n’urutonde rw’imwe muri iyo miryango yashyizwe ahagaragara.
Yanditswe na SETORA Janvier