UBURENGERAZUBA: Ba bihemu n’abahombya amakoperative ntibazihanganirwa_ Meya Antoinette MUKANDAYISENGA.
Abanyamuryango b’amakoperative bahemuka cyangwa bakanyareza umutungo w’amakoperative bibumbiyemo ntibazihanganirwa kuko ngo ibyo bikorwa bibi bidindiza iterambere ry’abandi ndetse bigaca intege n’andi makoperative yakoraga neza.
Ibi byavugiwe mu inama nyunguranabitekerezo ku isesengura ryabaye ku miterere n’imikorere y’amakoperative abarizwa mu ntara y’iburengerazuba aho isesengura ryagaragaje ko hari amakoperative yakoze neza akunguka, andi agahinduka Kampani mu gihe hari n’andi yahombye, agahagarika ibikorwa byayo burundu.
Aha ni naho Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda (Ag.DG wa RCA) Madame MUGWANEZA Pacifique ahera avuga impamvu z’iri sesengura, icyo ryagaragaje n’inama agira abanyamuryango b’amakoperative muri rusange.
Yagize ati: “Intara y’iburengerazuba ni intara nini ifite n’amakoperative menshi yageraga ku bihumbi bibiri magana inani (2800) yagiye yiyandikisha mu myaka ikurikirana kuva mu mwaka wa 2008 ariko nk’uko mubizi ni intara ituriye igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’icy’ u Burundi, bisangiye imipaka ari n’aho hagaragara amakoperative menshi akora mu byiciro bitandukanye birimo Ubuhinzi; Bose Bakomeje Gukora kugeza ubwo Koperative zimwe zahindutse Kampani ariko hakaba n’izindi zihuje zirimo iy’abamotari ariko na none hari n’izitarakomeje gukora kubera impamvu zitandukanye kuko hari izagize ibibazo byo gusinzira kubera icyorezo cya Covid-19 ndetse n’izindi zigwa mu bihombo”.
MUGWANEZA Pacifique yakomeje asaba urubyiruko kwinjira mu makoperative akora ubuhinzi n’ubworozi kuko akenshi bazifata nk’izitabareba mu iterambere ryarwo.
Yagize ati: “Urubyiruko ni icyiciro cy’abanyarwanda kigomba guhabwa umwihariko udasanzwe kubera ko nibo Rwanda rw’ejo rugomba kugaragara mu bikorwa byose. Koperative z’urubyiruko zirahari kandi zirakora ariko izo mu cyiciro cy’ubuhinzi n’ubworozi ntiruzitabira ngo rwihangire imirimo ahubwo rugategereza abantu bazaruha akazi. Aha turarusaba guhaguruka rugana mu buhinzi n’ubworozi buteye imbere aho wahinga nk’icyayi ntiwite ku gusarura amababi gusa ahubwo rukayongerera agaciro, bikajya ku isoko n’igiciro kiri hejuru”.
KAREHE Bienfait ni Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi b’inka zitanga umukamo mu Karere ka Nyabihu wabwiye Karibumedia.rw ko bakiriye neza ubusesenguzi bwakorewe ku makoperative kuko ngo bungukiyemo byinshi.
Yagize ati: “Tumaze kubona no kumva ubusesenguzi bw’imiterere n’imikorere y’amakoperative mu ntara yacu twabyishimiye kuko iyo umuntu akora akagira umwereka uko ahagaze, ibyo agomba gukosora n’ibyo agomba gushyiramo imbaraga bituma arushaho gukora neza bityo akagera kuri rya terambere yifuza”.
KAREHE yasoje avuga icyo bagiye gukora nk’aborozi mu gushishikariza urubyiruko kwinjira mu makoperative y’ubworozi aho yagize ati: “Abahanga baravuze ngo ‘Nushaka umushinga uzamara imyaka 100, uzatange uburere bwiza cyangwa uzigishe umwana ndetse no mu kinyarwanda baravuga ngo ‘Uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo’ Bivuze rero ngo niba hari ikintu tuvana muri uyu murimo dukora w’ubuhinzi n’ubworozi, abana badukomokaho cyangwa barumuna bacu, dufite inshingano yo kubajyana muri iyo mirimo bakiri batoya. Ntibayifate nk’aho uwabuze icyo akora ajya mu buhinzi cyangwa ubworozi nk’uko kera byavugwaga”.
Mugenzi we Rukundo Jean d’Amour ni Visi Perezida wa Koperative y’abahinzi b’icyayi cya Pfunda mu Karere Rubavu na Rutsiro yabwiye Karibumedia.rw ko bafite amahirwe yo kugira ibyo bakora kandi bakabibonera n’isoko hanze yacyo.
Yagize ati: “Amahirwe yo kuba dufite ibyo dukora imbere mu gihugu ndetse bikambuka no ku mipaka tubibona neza nk’abahinzi b’icyayi kuko tukigurisha hanze, tukabona amadevise bityo, bikagirira akamaro abanyamuryango ubwabo n’igihugu muri rusange”.
Yakomeje agira inama amakoperative agenda biguru ntege agira ati: “Mbere y’uko amakoperative ajya gusaba ubuzimagatozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) yakagombye kujya abanza kwikusanya neza, bakabanza kureba ibyo bagiye gukora kugira ngo bitazasenyuka bigeze mo hagati ariko n’akora ubucuruzi akirinda magendu kuko itera ibihombo”.
Umushyitsi mukuru muri iyi nama nyunguranabitekerezo yari Meya w’Akarere ka Nyabihu MUKANDAYISENGA Antoinette wavuze mu izina rya Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba aho yashimiye abakoze ubusesenguzi ku makoperative yo muri iyi ntara ariko asaba n’abanyamuryango kwirinda amakimbirane, ingengabitekerezo ya Jenoside no kudahohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Koperative ni urubuga abanyamuryango basangiriramo gahunda za Leta ari nayo mpamvu nta munyamuryango wa Koperative ugomba kugira amakimbirane mu rugo cyangwa kurwaza bwaki iwe. Ikindi nta munyamuryango ukwiye kurangwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ahubwo ibikorwa byiza byabo bikagaragazwa n’aho batuye Aha ni naho mpera nsaba inzego zose ko nta muntu n’umwe uzihanganirwa wabereye Koperative bihemu cyangwa ngo anyereze umutungo wayo kuko yaba. asubiza inyuma abandi agaca n’intege andi makoperative yakoraga neza”.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA) cyatangiriye ubu busesenguzi mu ntara y’amajyepfo kuwa 09/12/2024 no kuwa 12 bukorerwa mu ntara y’amajyaruguru hakaba hari hakurikiyeho iyi ntara y’iburengerazuba aho basanze ibawamo amakoperative akora seulement 1,398 afite abanyamuryango bagera ku 136,292.
Yanditswe na SETORA Janvier .