Imyidagaduro

Twaganiriye na DABODY, Umuhanzi w’umunyarwanda urigukora umuziki mu jyana y’amapiyano ikunzwe cyane.

Umuhanzi ukizamuka ariko ufite bimwe mu byo yagezeho nko kwitabira ibitaramo bitandukanye, akaba amaze gushyira hanze indirimbo 42 indirimbo ye yambere akabayarayishyize hanze muri 2012, uyu muhanzi akaba yarize amashuri yisumbuye indirimbo yamenyekanyeho cyane harimo iyitwa twubake urwanda twifuza, iyitwa: Nta nagito mbaye n’izindi zitandukanye. ubu uyumuhanzi Dabody akaba ari umwami w’amapiano hano m’u Rwanda.

Uyu muhanzi yatuganirije byinshi atubwira ko yifuza kugerakure kuko impano yo guhanga imurimo kandi ayikunda cyane, uyu muhanzi Dabody akaba ari n’umutekinisiye mu mashanyarazi doreko arinabyo yize. Twamubajije uko ahuza umuziki we nogukora akazi kamashanyarazi ,atubwirako kuba akora aka kazi bita mubuza guhanga umuziki kuko iyo akavuyemo aniha umwanya wo kwandika indirimbo.

Umuhanzi Dabody kandi akunda gukorera umuziki we muri studio ikomeye yitwa Calori Record ibarizwamo porodiyusa LiLi nawe wakoreye indirimbo abahanzi benshi bakomeye hano mu rwanda. Iyi studio ikaba ikorera mu karere ka Rulindo kuri Nyirangarama.

Uyu munyempano, abenshi bamuzi mu ndirimbo ikundwa cyane yitwa “Nta nagito mbaye” n’izindi zitandukanye. Nta gihe kinini amaze muri muzika dore ko awumazemo imyaka 13, kugeza ubu uyu musore uririmba mu njyana ya mapiano amaze gushyira hanze indirimbo 42.

Dabody akunda cyane umuhanzi Jay Polly utakibarizwa muri iy’isi y’abazima, inzozi ze ni uguteza imbere muzika Nyarwanda ikamamara ikagera no hanze y’u Rwanda. Akora muzika abifatanije n’akazi aho ari umutekinisiye mu mashanyarazi, ashimira cyane ababyeyi be bamushyigikira nk’ikintu kimuha imbaraga zo gukora cyane.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *