Imyemerere

Theme: URUHARE RW’UMUGORE MU GUKIZA ISI (Suite ya nyuma).

  1. Muri 1 Petero 3:1-3, hagira hati: « [1]Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira Ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, n’ubwo baba ari nta jambo bavuze;
    [2]babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha;
    [3]Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda ».

ABISIRAYELI BAFITE UMUGISHA KUBERA REBEKA.

Rebeka niwe wabwiye Yakobo aho guhungira kugira ngo mwene se Esawu atamwica, ninako ababyeyi bacu batureberera bakaduha icyerecyezo kiza, kizatuma turama. Yakobo yabonye umugisha abifashijwemo na nyina Rebeka. Ubu Abisirayeli barakomeye, bafite ubutunzi; Bafite ubuhanga; Bafite iterambere byose bya mbere ku Isi bivuye ku kuba Rebeka yarayoboye umuhungu we Yakobo mu gushakisha umugisha.

Uko Rebeka yabikoze kuri Yakobo, ninako umubyeyi w’umugore yayobora abana yabyaye kubizabahesha umugisha iteka ryose biciye mu ijambo ry’Imana.

ABAGORE BAKUNDA KWIHAMBIRAHO ABANA BABO NO MU BIHE BIGOYE.

Hagari, ariwe nyina wa Ishimayeli babanye mu butayu, inzara n’inyota birabicana, bityo uko abagore bizirika cyane kubana, bakunde no kubigisha Ijambo ry’Imana, bigishe urukundo; Kwihangana; Kwirinda intambara; Kwirinda ubwicanyi; Kwirinda ubusambanyi n’ibindi, Isi izarushaho kuba nziza.

Yari mwene so muri Kristo Yesu,
Pastor Alphonse HABYARIMANA.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *