Uncategorized

Theme: URUHARE RW’UMUGORE MU GUKIZA ISI.

Muri 1 Petero 3:1-3, hagira hati: « [1]Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze;
[2]babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha;
[3]Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda.

BIBILIYA IRAVUZE NGO ABAGABO BAMWE NTIBUMVIRA IJAMBO RY’IMANA (BIVUZE KO BADAKIJIJWE)

Abagabo benshi bahurira kuba igihe kinini baba bari mu kazi, ikindi gihe bamwe basigarana bagikoresha mu nzoga, mu mikino no kuryama.

Bibiliya ishatse kutubwira ko abagore benshi ko mu byo bakora byinshi bumva n’ijambo ry’Imana (bivuze ko basenga).

UMUGORE WUMVA IJAMBO RY’IMANA, AGIZE IMYITWARIRE MYIZA MU RUGO YAKIZA ISI.

Gukiza Isi ibibazo birimo ntiwabibaza bamwe mu bagabo batirirwa mu rugo ngo barere abana, umubyeyi umarana igihe kinini n’abana ni umugore, bityo uburere bwinshi abantu bagira buba bukomoka ku mugore.

Bibiliya kandi iravuga ko n’umugabo nawe azahinduka kubera kuganduka k’umugore.

ABAGORE BAMWE NIBASHYIRA IMBARAGA ZO KURIMBISHA IMBERE KURUTA INYUMA ISI IZAKIRA.

Ibibazo isi ihura nabyo, ibyinshi biterwa n’uko abantu barezwe kandi abagabo bamwe batazi Ijambo n’imirerere yabo nayo ntiba ishingiye ku Ijambo ry’Imana, bityo gukira kw’Isi, umugore agufitemo uruhare runini kurusha umugabo kuko umugore afite uruhare runini mu kurera abana bishingiye ku ijambo ry’Imana baba bumvise.

Tuzakomerezaho ejo….
Yari mwene so muri Kristo Yesu
Pastor Alphonse HABYARIMANA.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *