Imyemerere

Theme: NUNEGURA UMUKOZI W’IMANA UZARWARA IBIBEMBE.

Mu Kubara 12:8-10, hagira hati: « [8]Uwo we tujya twivuganira n’akanwa kacu neruye, atari mu migani, kandi ishusho y’Uwiteka ajya ayibona. N’uko ni iki cyabatinyuye kunegura umugaragu wanjye Mose”?
[9]Bikongereza uburakari bw’Uwiteka, aragenda;
[10]Cya gicu kiva hejuru y’Ihema ryera kiragenda, Miriyamu asesa ibibembe byera nk’urubura. Aroni ahindukirira Miriyamu, abona asheshe ibibembe.

N’ubwo hari abantu bakomeje guhindanya umurimo w’Imana, kugeza aho bamwe basigaye baraguye bakaba bakwirakwiza ibinyoma ngo Imana ntigira abakozi ngo kuko ntacyo itabasha kwikorera kubera ishobora byose, ndagusaba kutazagendera mu kigare unegura abakozi b’Imana nyakuri (kuko hari ababyiyitirira) utazagirwaho n’ibibembe.

MOSE YANEGUWE NA MUSHIKI WE MIRIYAMU NGO YASHATSE UMUNYEGIPUTAKAZI AHANISHWA KURWARA IBIBEMBE.

Birashoboka ko umukozi w’Imana yakora ibyo utumva neza cyangwa akaba mu buzima ubona utumva neza, nabikoreramo icyaha niwe ubibazwa n’Imana ariko ntuzajye ku ruhande rwo kumunegura kuko ushobora kwikongereza umujinya w’Uwiteka.

Tuzakomerezaho ejo….
Yari mwene so muri Kristo Yesu,

Pastor Alphonse HABYARIMANA.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *