Imyemerere

Theme: MURUSENGERO HARI ABANTU BATORANYA IBYO GUKORA, IBINDI BAKABIREKA NGO NIKO KUMENYA UBWENGE!

Muri Matayo 23:23, hagira hati:
[23]“Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n’imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke.

ESE NAWE WANZE GUTANGA UBURIZA UBIZI NGO NIKO KUGIRA UBWENGE?
Mu Kuva 34:19, hagira hati:
[19]“Uburiza bwose ni ubwanjye, ubw’ingabo bwo mu matungo yawe yose, mu mashyo no mu mikumbi.

Ese uyu murongo wo muri bibikiya urawuzi? Nturawusoma? Cyangwa nturumva bawubwirizaho? None se wigeze ukora icyo uvuga?

Buriya umushahara wa mbere; Itungo ubyaje bwa mbere; Imyaka yeze bwa mbere uba ugomba kubitura Uwiteka.

Niba utarigeze utanga uburiza kandi hari umugisha Imana yari yaguhaye, ntarirarenga uzawutange umaze gusaba Imana imbabazi.

Yesu abagirire neza!
Yari mwene so muri Kristo Yesu,

Pastor Alphonse HABYARIMANA.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *