Imyemerere

Theme: MURUSENGERO HARI ABANTU BATORANYA IBYO GUKORA, IBINDI BAKABIREKA NGO NIKO KUMENYA UBWENGE!

Muri Matayo 23:23, hagira hati: « [23]“Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n’imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke.

Abanditse n’abafarisayo, Yesu yabashimiye ikintu kimwe gusa kandi icyo yabashimiye nicyo cyananiye abantu benshi b’iki gihe. Batangaga icyacumi kugeza naho bagitangira isogi babaga basaruye mu mirima yabo. Gusa Yesu Kristo ku rundi ruhande yarabagaye kuko ibindi bintu basabwaga gukora nk’abantu basenga byari byarabananiye, bakarenzaho no kugumura abandi bantu bakababuza kubikora.

HARI UWEMERA KUBA UMURIRIMBYI CYANGWA UMUNYAMASENGESHO ARIKO AKIYEMEZA KUDATANGA ICYACUMI.

Yesu Kristo yabwiye abanditsi n’abafarisayo ngo ibyo mwari mukwiriye kubikora ariko na byabindi ntimubireke. Abatabikora si uko batabizi, ahubwo satani arabariganya bakishyiramo ko batagomba kubikora. Uwo mwuka uri gutera abantu muri iki gihe urimo uburyarya bukomeye kugeza aho hari abantu batangiye guhindurira amerekezo y’ibyacumi n’amaturo ngo aho kubijyana mu rusengero ngo bazajya bafasha abakene.

Tuzakomerezaho ejo…

Yesu abagirire neza!

Yari mwene so muri Kristo Yesu,

Pastor Alphonse HABYARIMANA.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *