Theme: KUTAGEREKA ICYAHA KU KINDI NI URUGENDO RWO GUKIZWA.
Muri Matayo 14:4-5,8,11
[4]kuko Yohana yari yabwiye Herode ati: “Amategeko ntiyemera ko umucyura”;
[5]Yifuzaga kumwica ariko atinya abantu, kuko bemeraga ko ari umuhanuzi;
[8]Na we amaze koshywa na nyina aramubwira ati “Mpa igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe »;
[11]Bazana igihanga cye ku mbehe bagiha umukobwa, agishyīra nyina. Birashoboka ko wacikwa ugakora icyaha kuko ntituri aho satani atageza amabuye ariko ni byiza kwirinda gukora ikindi cyaha ukigereka ku kindi wakoze mbere.
MUKAHERODE NYUMA YO KUBA INSHOREKE YA HERODE YICISHIJE YOHANI UMUBATIZA AMUCISHIJE UMUTWE.
Buriya umusambanyi uzamwirinde cyane kuko nyuma yo guterwa na dayimoni wo gusambana ni kenshi aterwa na dayimoni wo kwica cyangwa gukora ibindi byaha. Burya indaya zabigize umwuga akenshi nta cyaha zitakora mu buzima, nyuma yo gusambana ziriba; Zirica; Zikata abantu n’inzembe; Ziratukana; Ziraroga; zitunga inzaratsi, tutibagiye no kujya mu bapfumu.
Uzabona abakobwa basambana baterwa inda; Bagakuramo inda cyangwa bakica abana babo nyuma yo kubabyara; Uzabona inshoreke zicisha abagabo b’isezerano cyangwa abagore b’isezerano. Nuterwa n’umwuka wo gusambana uzirinde kugerekaho icyaha cyo kwica, ahubwo urwaye dayimoni w’ubusambanyi, uzaba uri mu nzira nziza ikugarura ku rufatiro rw’agakiza arirwo Yesu Kristo wadupfiriye kubw’ibyaha byacu.
Ijambo ry’Imana riravuga ngo: « Irukana satani nawe azaguhunga ».
Imana ikugirire neza, ndagukunda!
Yari mwene so muri Kristo Yesu,
Pastor Alphonse HABYARIMANA.