Theme: HARI IGIHE UBONA IGITANGAZA WABANJE KWINGINGA NO GUCISHWA BUGUFI. (SUITE 1).
Muri Matayo 15:25-28, hagira hati: « [25]Na we araza aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, ntabara”;
[26]Aramusubiza ati “Si byiza kwenda ibyo kurya by’abana ngo mbijugunyire imbwa”;
[27]Na we ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba nyirazo”;
[28]Maze Yesu aramusubiza ati: “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka”. Umukobwa we aherako arakira.
IYO HANA AHANGANA N’UMUKOZI W’IMANA NTIYARI KUBONA IGITANGAZA.
Muri 1 Samweli 1:14-15,17, hagira hati: « [14]Nuko Eli aramubaza ati “Uzageza he isindwe ryawe? Mbese waretse vino yawe”?
[15]Hana aramusubiza ati “Ashwi databuja, ndi umugore ufite umutima ubabaye. Ntabwo nanyoye vino cyangwa igisindisha cyose, ahubwo nsutse imbere y’Uwiteka amaganya yo mu mutima wanjye;
[17]Maze Eli aramusubiza ati “Genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye”.
Urazi kujya gusenga ubabaye kubera utari gusohora amaganbo bitewe n’agahinda umukozi w’Imana akakwita umusinzi? Ni abantu bake batarakara kubera iyo mvugo. Ariko Hana iyo aza kurakara, agasubiza Eli nabi, byari gushobora kugorana ko yari kumwaturaho amagambo yo kubona igitangaza bitewe n’ihangana ryari kuba ryabaye.
Niba ushaka kuba umunyabwenge, ugomba gukurikiza ijambo ry’Imana rivuga ngo: « Tunesheshe ikibi ikiza ».
Imana ikugirire neza!
Yari mwene so muri Kristo Yesu,
Pastor Alphonse HABYARIMANA.