Theme: HARI IGIHE UBONA IGITANGAZA WABANJE KWINGINGA NO GUCISHWA BUGUFI.
Muri Matayo 15:25-28 hagira hati: « [25]Na we araza aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, ntabara”;
[26]Aramusubiza ati “Si byiza kwenda ibyo kurya by’abana ngo mbijugunyire imbwa”;
[27]Na we ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba nyirazo”;
[28]Maze Yesu aramusubiza ati “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka”. Umukobwa we aherako arakira.
Yesu yari yaraje kubw’umuryango wa Isirayeli, ni nawo yari yemerewe gukoreramo ibitangaza akiza abadayimoni; Izindi ndwara; Gutubura imigati; Kuzura abapfuye n’ibindi.
HAJE UMUNYAKANANIKAZI ASHAKA IGITANGAZA KANDI ATARI MU BWOKO BUKIGENEWE
Uyu munyakananikazi yari afite umukobwa utewe na dayimoni, kandi nta wundi uvana dayimoni mu muntu atari umwami Yesu. Atakambira Yesu ngo akize umwana we, aramubwira ngo ibyo afite ni iby’abana si iby’imbwa. Muyandi magambo imbaraga z’ibitangaza yagombaga kuzikoresha kub’isirayeli gusa ntiyari yaratumwe kuzikoresha ku banyamahanga.
UMUGORE YAREMEYE ACISHWABUGUFI NTIYARAKARA ABONA IGITANGAZA.
Ubundi ku muntu wiyumva, byari bihagije guhita agenda avuga ko Yesu amututse ngo ni imbwa ariko kubera kwicisha bugufi yaretse guhangana, aramusubiza ngo n’imbwa zirya ku tuvungukira tuvuye ku meza ya shebuja, maze bimuviramo ikimenyetso cyo kwizera kuko ntawabona igitangaza adafite kwizera.
SIBYIZA GUHANGANA N’ABO USHAKAHO IGITANGAZA.
Mu buzima ntuzahangane nutagize icyo agutwaye ndetse ntugahangane n’uwo ubona ukeneye mu buzima bwawe kabone niyo yagukorera ibyo ubona bidafite icyo bikwangirije mu buzima. Kuko uriya mugore iyo azana ibyo guhangana ntiyari kubona kiriya gitangaza.
Imana ikugirire neza!
Yari mwene so muri Kristo Yesu,
Pastor Alphonse HABYARIMANA.