Theme: ESE WOWE IGIHE WIGISHIRIJWE CYANGWA WASOMEYE IJAMBO RY’IMANA, UFITE IRINGANA GUTE MU MUTIMA WAWE? (suite 3).
Muri Matayo 13:3-8 hagira hati: « [3]Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati“Umubibyi yasohoye imbuto;
[4]Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura;
[5]Izindi zigwa ku kāra kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure;
[6]izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma;
[7]Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arāruka araziniga;
[8]Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo ».
UMUKIRISTO MWIZA NI UFITE UMUTIMA UGERERANWA N’UBUTAKA BWIZA BWERA.
Umuntu ufite ubutaka bwiza bwera ni uwumva Ijambo ubundi akarishyira mu bikorwa akera imbuto. Ese ujya ushobora gusura abarwayi? Ese ushobora gufasha abababaye? Ese mu bihe bigoye ukomeza abandi cyangwa nawe uba watentebutse?
Umukiristo ni umunyembaraga, niyo yagaragara nk’ukennye aba atungishije benshi, umukisto ntagira ubwoba kuko buva ku badayimoni wabura iki ko Yesu aduhagiye. Turakomeye ntidutsindwa, ntukagire ubwoba, ahubwo ujye ushira amanga wizere umwami Yesu kuko ni byose k’umufite kuko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.
Hagarara gitwari, ujye ukora ibyananiye abandi kubwo kwizera uwaremye Ijuru n’isi.
Yari mwene so muri Kristo Yesu,
Pastor Alphonse HABYARIMANA.