Imyemerere

Theme: ESE WOWE IGIHE WIGISHIRIJWE CYANGWA WASOMEYE IJAMBO RY’IMANA, UFITE IRINGANA GUTE MU MUTIMA WAWE?

Muri Matayo 13:3-8 hagira hati: « [3]Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati: “Umubibyi yasohoye imbuto »;
[4]Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura;
[5]Izindi zigwa ku kāra kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure;
[6]izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma;
[7]Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arāruka araziniga;
[8]Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo ».

Hari abantu bumva Ijambo ndetse bakarisoma ariko ntibasobanukirwe , Yesu yaravuze ngo iryo ni nk’imbuto zigwa mu nzira inyoni zikazitoragura.

Hari abantu bajya mu rusengero buri cyumweru, bafite n’amashuli menshi asanzwe yo mu isi, ndetse yosomye ibitabo byinshi afite ubumenyi bwinshi mu bijyanye n’ubuzima bwo mu isi.

Ariko ikibabaje, usanga Ijambo rimuyobora kuzabaho iteka ryose, ntacyo ariziho kidasanzwe kuko iryo yumvise niryo asoma rihita riguruka ntihagire ikimusigara mu mutima.

Ese wowe ntiwaba warahuye n’izi nyoni zikaba zarariye ijambo ryose wumvise n’iryo wasomye ukaba nta kintu ukibuka? Ese iryo wibuka ryo ubona ryarakumariye iki? Ese ryaraguhinduye?

Yari mwene so muri Kristo Yesu,

Pastor Alphonse HABYARIMANA.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *