Imyemerere

Theme: ESE UBONA MU MATERANIRO Y’UYU MUNSI HABAHO KUROBANURA KU BUTONI?

Muri Yakobo 2:2-3,5, hagira hati: « [2]Nihagira umuntu uza mu iteraniro ryanyu yambaye impeta y’izahabu n’imyenda y’akataraboneka, akinjirana n’umukene wambaye ubushwambagara;
[3]namwe mukita ku uwambaye imyenda y’akataraboneka mukamubwira muti “Mwicare aha heza”, naho wa mukene mukamubwira muti: “Wehoho hagarara iriya cyangwa wicare munsi y’agatebe k’ibirenge byanjye”;
[5]Nimwumve bene Data bakundwa, mbese Imana ntiyatoranyirije abakene b’iby’isi ngo babe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragwe ubwami yasezeranije abayikunda?

Iyo mu iteraniro hatangiye kubamo ibice by’abantu, bamwe bavuga ngo ni aba, abandi bavuga ngo ni aba, iryo torero nta bumwe riba rifite.

MWUKA WERA ASANGA ABANTU BARI MU BUMWE.
Hari ahantu ujya gusengera, ugataha ntacyo wumvise kubera wasinziriye, ugataha wumva unaniwe cyane kandi mutarengeje amasaha abili mu rusengero, ugataha wumva utishimye cyangwa umunsi wakubereye munini. Nubona ibyo aho wasengeye uzamenye ko nta Mwuka Wera wari uhari. Kuko aho ari, abantu bararyoherwa, ntibarambirwa kandi aho yabaye abantu barahakumbura.

URAZI IKINTU GITUMA MWUKA WERA ADASANGA ABANTU?

Ahantu hari ibyaha; Ahantu hari amacakubili; Ahantu hari kurobanura ku butoni no kutumvikana kose nta Mwuka Wera uzahasanga.

UBUNDI AHO BABILI CYANGWA BATATU BATERANIYE BARI MU BUMWE, YESU ARAZA AKABA HAGATI YABO.
Muri Matayo 18:20 hagira hati: « [20]Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo”.

Bityo igihe cyose abantu bateranye mu izina rya Yesu, ntibakarobanure ku butoni kuko iyo babikoze ayo materaniro ntaba akiri mu izina rya Yesu ahinduka aya gahunda z’abantu ku giti cyabo ntatange umusaruro kuko icyo gihe satani aba yabavangiye.

Yari mwene so muri Kristo Yesu

Pastor Alphonse HABYARIMANA.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *