Thailand: Polisi yataye muri yombi umuganga warumaze imyaka 20 avura ibyo atigeze yiga.
Umugabo wo muri Thailand witwa Kittikorn Songsri, w’imyaka 36 y’amavuko, yiyemerera ko yatawe muri yombi yari amaze imyaka 20 akora ubuvuzi bwo kubaga abasore n’abagabo bashaka kongera ingano y’ibitsina byabo (Performing penis enlargement procedures), kandi nta mpamyabushobozi yabyo afite, kuko yize amashuri atatu yisumbuye gusa.
Kittikorn Songsri, utuye mu Mujyi wa Samut Sakhon, hagati mu gihugu cya Thailand, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize nyuma y’umukwabu wakozwe mu ivururo yakoreragamo ubwo buvuzi mu myaka 20 yose ishize.
Songsri yiyemereye ubwe ko yajyaga yamamaza izo serivisi atanga, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko abantu bamuyoboka babonekaga rwose, kuko ngo buri kwezi yakiraga abarwayi bakeneye ubwo buvuzi babiri cyangwa se batatu, nubwo atize ubuvuzi cyangwa se ngo abe afite impamyabushobozi yabyo.
Mu gihe yari amaze gufatwa, yabwiye Polisi ko yiyigishije uko bakora ubwo buvuzi, mu gihe yari afite imyaka 14, ndetse atangira ku bukora kuva ubwo. Ku bw’amahirwe ye makeya, yarezwe mu buyobozi biturutse ku murwayi umwe yakoreye ubwo buvuzi, aza kugira ikibazo cya infection gikomeye.
Polisi ikoranye n’urwego rushinzwe ubuzima (Department of Health Service Support), bashaka umupolisi uvugana n’uwo muganga wavuraga atarabyize, yigira nk’umukiriya ushaka iyo serivisi. Nyuma y’uko Songsri amuhaye gahunda y’igihe yazaza aho akorera akamubaga, yaje azanye n’itsinda ry’abapolisi bahita bamuta muri yombi ajya gukurikiranwa.
Yiyemerera ko yize akarangiza icyo bita ‘Mathayom Suksa 3’ aho muri Thailand (Grade ya cyenda cyangwa se amashuri atatu yisumbuye), yongeraho ko we ubwe yiyigishie gukora ubwo buvuzi nubwo busaba kwitwararika cyane, akaba yarabwiyigishije akiri ingimbi.
Mu gihe yarimo abazwa, Kittikorn Songsri yabwiye abagenzacyaha bari mu iperereza ko amaze imyaka 20 atanga iyo serivisi, kandi ko yishyuza hagati y’Amabaht ibihumbi bitanu (amafaranga yo muri Thaland), ahwanye n’Amadolairi 150 ($150) n’Amabaht ibihumbi 20, ni ukuvuga Amadolari 600 ($600) kuri buri muntu uje gusaba iyo serivisi.
Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko uwo muganga w’ikinyoma, ubu akurikiranyweho icyaha cyo gushinga ivuriro akarikoreramo nta byangombwa (Unauthorized medical clinic), no gutanga serivisi z’ubuvuzi kandi nta mpamyabushobozi yabyo afite.
Kittikorn Songsri wigize umuganga abyiyigishije, anakurikiranyweho guteza ibibazo by’ubuzima umwe mu bakiriya be, kuko uretse infection ikomeye yagize, ngo yanahuye n’ikibazo cy’ubugabo bwe butagikora neza, no nyuma yo kuba yarahawe imiti.
Gusa, ikibazo cyakomeje kuba urujijo ni ukuntu uwo muganga wabyigize ubwe atarabyize, yashoboye gukora imyaka 20 yose nta muntu umunzeho raporo ngo afatwe kuva na kare kose, bikabanza kumara iyo myaka.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.