Imyidagaduro

Sonia wabaye Nyampinga w’u Rwanda w’Umurage mu 2021 yakoze ubukwe.

Ishimwe Sonia wabaye Nyampinga w’u Rwanda w’Umurage (Miss Heritage Rwanda) mu 2021, yarushinze na Joël Bahoza bari bamaze igihe bakundana.

Ku wa 7 Nzeri 2024 nibwo habaye umuhango yo gusaba no gukwa, wabereye mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.


Ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, habayebaho umuhango wo gusezerana mu rusengero rwa New Life Bible Church Kicukiro, ni mu gihe kandi mu mugoroba abatumiwe bishimanye n’inshuti n’imiryango muri Romantic Garden ku Gisozi.

Uyu mukobwa ntabwo yakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo, gusa muri Kamena uyu mwaka nibwo yagaragaje umusore wamutwaye umutima yifashishije ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram.

Icyo gihe yanashyize amafoto ye na Dr. Joël Bahoza usanzwe ari umuganga ukora muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

Ishimwe yambitswe ikamba rya Miss Heritage muri Werurwe 2021 mu birori Ingabire Grace yambikiwemo ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.


Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *