Shampiyona: Umutoza w’ikipe ya SINA GERARD FC Yasezeye iyi kipe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024, nibwo inkuru yasakaye ivuga ko umutoza Noneninjye Carlene watozaga SINA GERARD FC, yo kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo yesezeye ku bushake bwe.
Perezida wa SINA GERARD FC, Bwana Nkundimana Théogène yemereye umunyamakuru wa karibumedia.rw uku gusezera k’uyu mutoza.
Ati: “Umutoza ashobora gufata umwanzuro ku giti cye, niko byagenze yifuje guhindurirwa inshingano akajya gutoza abana. Ibyo twabimwemereye kuko umuntu avuze ati nifuza guhindura nkajya muri ibi ayo mahirwe nayo arahari kuko nabyo ni ubutwari ni n’ubunyangamugayo.
Yakomeje agira Ati: “Enterprise Urwibutso dufite imikino inyuranye n’academy karahari, abana barahari aho azisanga ntakibazo inshingano zahindutse”.
Nkundimana Théogène yabwiye umunyamakuru wa karibumedia.rw ko nka SINA GERARD FC bagiye kwicara bakareba niba umutoza wari wungirije bazakomezanya nawe akaba umutoza mukuru cyangwa niba bazashaka undi uzamufasha kugira ngo ikipe ikomeze gutanga umusaruro ushimishije.
Noneninjye Carlene yari yarafashije ikipe ya SINA GERARD FC Gutwara igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya Gatatu mu m’upira w’amaguru m’urwanda anayifasha kuzamuka mu cyiciro cya kabiri cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.