Shampiyona: Ikipe ya SINA GERARD AC Yongeye kunganyiriza ku kibuga cyayo.
Mu mpera z’iki cyumweru dusoje Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda yari yakomeje mu itsinda rya mbere n’iry’akabiri.
Mu itsinda rya kabiri ikipe ya Sina Gerard AC yo kuri Nyirangarama yari yakiriye Tsindabatsinde FC mu mukino utari woroshye wari witabiriwe n’abafana batari bacye bari baje kuri Nyirangarama, aho Sina Gerard AC yanganyije ubusa ku busa na Tsindabatsinde FC. Ni umukino waranzwe no gusatirana gusa kubona igitego kuri buri kipe bikaba ikibazo. Sina Gérard AC nk’ikipe yari yakiriye kandi ifite abakinnyi bakuru niyo yaranzwe no gusatira bikomeye, dore ko yakinaga iri imbere y’umushoramari Dr Sina Gérard nawe wari waje kureba uyu mukino.
Tsindabatsinde FC nayo ifite abana bakiri bato yanyuzagamo igasatira yaje kubona Penaliti ku munota wa 70 ariko umunyezamu wa Sina Gérard AC, Hategekimana Jean Félix bakunze kwita Kidogo wavuye mu ikipe ya Gicumbi FC umupira yahise awukuramo akoresheje akaguru. bituma agarura ikipe ye mu mukino; Umukino uza kurangira ari 0-0. Ikipe ya Sina Gerard AC yariyatojwe n’umutoza mushya bwana Manirakiza Gervais mu mukino we wa mbere umutoza mushya wa Sina Gérard AC yaratije nyuma y’umukino yaganiriye n’umunyamakuru wa karibumedia.rw amubwira ko ababajwe n’uko ikipe ye idahaye ibyishimo abafana ku mukino we wa mbere atoje, gusa atanga icyizere ko mu mukino ukurikira amanota agomba kuboneka ku kabi na keza. Arongera ati: “Nibyo twakinnye umukino mwiza ariko turacyabura umwataka ushyiramo ibitego nicyo ngiye gukosoraho cyane kandi twizeye ko guhera ku mukino ukurikira ikipe igomba kubona amanota atatu tugaha ibyishimo abakunzi bacu”.
Ni mugihe Umutoza wa Tsindabatsinde FC we yabwiye umunyamakuru wa karibumedia.rw ko yakabaye acyuye amanota atatu ariko akaba amunyuze mu myanya y’intoki. Ati: “Umukino ntiwari woroshye bari biteguye ariko natwe twari twiteguye. Kandi urebye neza twe turimo gushaka umukinnyi w’ejo hazaza ariko bo barimogukina bashaka kuzamuka mu kiciro cya mbere ni icyo kintu twabarushije. Ubundi akenshi mu mikoranire iyo harimo amakipe menshi uba ugomba gukora cyane kugira ngo urushe abandi umupira wose ni ukuwitegura”.
Uyumukino wasize Tsindabatsinde FC kumwanya wa 8 n’amanota 5 n’umwenda w’ibitego 2 mugihe ikipe ya Sina Gerard AC yagiye kumwanya wa 5 n’amanota 9 ikaba izigamye ibitego 3.
Umukino uzakurikira ikipe ya Sina Gerard AC izakirwa n’ikipe ya UNITED STARS tariki 3.11.2024.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.