RWANDA: Umurambo wa Jean Lambert Gatare wageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere, tariki ya 24/03/2025.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 24/03/2025, nibwo Umurambo wa nyakwigendera umunyamakuru w’inararibonye mu Rwanda, Jean Lambert Gatare wageze i Kigali mu Rwanda ukuwe aho yivurizaga mu gihugu cy’Ubuhinde.

Ni inkuru y’akababaro yatunguye kandi yababaje benshi aho bamwe mu banyamakuru bakoranye nawe bamuvuga ibigwi n’ubuhanga yari afite mu makuru y’imikino, kwamamaza n’inama yakundaga kugira abo bakoranaga.
Karibumedia.rw yagerageje gucukumbura amateka ye no kumenya ibyo bamwe mu banyamakuru bakoranye nawe bamuvugaho maze bose bagahuriza ku bunararibonye bwe mu itangazamakuru rya siporo aho bavuga ko yari umugabo w’ibigwi bihambaye bitazigera bisibangana mu mateka y’itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda.
Aha bavuga ko ubuhanga n’ubuhangage bye byagaragariraga mu mikorere ye ndetse no mu mibanire ye na bagenzi be. Marcel RUTAGARAMA ni umwe muri bo.

Yagize ati » Gatare ni umuntu wasabanaga na buri wese, wageraga mu bantu baba bamuzi cyangwa batamuzi ariko mu gihe gito cyane akabibonamo, byagera mu kazi bikarushaho kuko yari umuntu abantu bose bakunda ku buryo abenshi bashakaga kwicarana nawe kubera impanuro yagiraga cyane ko yari n’umunyarwenya. »
Ababanye na nyakwigendera Jean Lambert Gatare bavuga ko yari umuhanga ariko ngo akanagira indi mpano yihariye nk’uko Thician Mbangukira babanye mu cyahoze ari ORINFOR abivuga.

Yagize ati » Jean Lambert Gatare yari afite impano ebyiri zidasanzwe harimo icyo kuvumbura impano (Talents) nk’uko kera twabyitaga ‘gucura umuntu’ cyangwa gukangura impano isinziriye mu muntu ikavubura cyangwa ikabyara imbuto.
Abanyamakuru bamuciye mu biganza bamfasha ubu buhamya kuko niwe muntu wa mbere wangiriye inama yo kuza mu kiganiro cya siporo. »
Yakomeje agira ati » Jean Lambert Gatare, by’umwihariko yanyigishije ukuntu umuntu yubura amaso arimo kogeza umupira ku buryo utajijinganya ngo abantu batahure ko waba ufite urutonde rw’abakinnyi. Ikindi nuko yari afite umwihariko wo kunyarukira mu rwambariro rw’abakinnyi gushakayo urutonde rw’abakinnyi akayizana byihuse. »
Mugenzi we Patrick Habarugira wabaye umunyamakuru ukomeye mu Rwanda mu rubuga rw’imimino, we yavuze ko Jean Lambert Gatare yari icyitegererezo cyangwa indorerwamo y’abanyamakuru b’imikino bazamukaga icyo gihe.

Yagize ati »Jean Lambert Gatare namumenye ndi umwana we ari umunyamakuru mu mpera z’ikinyejana cyashyize twinjira muri iki kinyejana gishya cyangwa mu ntangiro zacyo, aho niberaga iwacu mu Birambo bya Gashari muri za Nyantango hariya. Inzozi zanjye zo kuzaba umunyamakuru nkiri muto, hari abagabo babiri natekerezaga bo mu gihe cyacu aribo Rwakana Gaspard na Jean Lambert Gatare kandi bose bamaze kwitahira kuko na Rwakana yatuvuyemo kera.Naribazaga niba naba nka Rwakana cyangwa Gatare kuko aribo nabonagamo icyitegererezo, bityo izo nzozi zanjye zari zimeze nka rwa rukundo ruba rudashoboka(Urw’urumamo) ariko zaje gukunda kuko nyuma yo kurangiza kwiga itangazamakuru, nisanze kuri Mikoro imwe na Jean Lambert Gatare. »
Yakomeje agira ati » Buriya nuko n’abantu batazi kwereka amarangamutima yabo ariko kuri njye ni ikintu kinini kuko ndi umuntu wakuze nifuza kuzaba nkawe kandi nzi neza ko ntahambura imishumi y’inkweto ze ariko ngashiduka wicaranye nawe muri sitidiyo (Studio). »
Umunyamakuru wo kuri Televiziyo y’u Rwanda, Rigoga Ruth we yavuze ko Jean Lambert Gatare yari umugabo udasanzwe ufatwa nk’umusingifatizo mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda kuko ngo yahumurije benshi bari bihebye kuko ngo yagaruye benshi mu mwuga kandi bari barawuvuyemo.

Yagize ati »Ikintu mwibukiraho nuko mu mwaka wa 2012 nari ngiye guhagarika umwuga w’itangazamakuru bitewe n’itsinda narimo ritifuzaga ko twakorana wenda kuko babonaga ko ntashoboye ariko ndibuka ko umunsi umwe, uwari umuyobozi w’ikiganiro yasabye undi mukozi turi mu nama irimo n’Umuyobozi wa ISANGO STAR, Mugabo Justin na Jean Lambert Gatare. Bityo, Gatare arabaza ngo kuki ushaka undi munyamakuru kandi Rigoga ahari? Ubwo yaramubwiye ngo ‘Komeza ukorane nawe kandi azatanga umusaruro ku buryo bushoboka’. Jean Lambert ni urwibutso rukomeye, ni igihango gikomeye dufitanye njyewe n’umutimanama wanjye. Ibyo rero bituma mbimwubahira kandi nzahora mbimwubahira ibihe byose. »
Nyakwigendera Jean Lambert Gatare yavutse kuwa 25/11/1969 avukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, mucyari Komini Kivumu, ubu ni mu karere ka Ngororero mu murenge wa Nyange. Yakuze ari umwana usabana, ukunda urwenya kandi agakunda umupira w’amaguru bidasanzwe.
Umwuga w’itangazamakuru yawutangiriye mu ishuri yogagamo ry’indimi rya Collège APACOPE ari naho yatangiriye itangazamakuru rye kuko ngo yajyaga afatanya n’abandi bana bagenzi be gutangariza abanyeshuri amakuru yabaga agezweho mu kanyamakuru k’ishuri.
Asoje amashuri yisumbuye mu mpera z’umwaka wa 1992 yatangiye umwuga w’ubwarimu mu ishuri ry’i Nyange.
Aha ni nawe wigishaga mu ishuri ryaguyemo abana b’i Nyange b’intwari zibarirwa mu cyiciro cy’Imena.
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu icyahoze ari ORINFOR. Icyo gihe yari umunyamakuru wa Radio Rwanda aho yanakoraga nk’ushinzwe kumenyekanisha amakuru mu cyahoze ari OCIR Café, ubu ni ikigo bita NAEB. Ibi kandi yaje no kubikora no muri MINITRASCO( Minisiteri ishinzwe imibereho myiza n’umurimo). Ibi yaje no kubikora mu cyahoze ari ELECTROGAZ, ubu ni REG na WASAC.
Ubuhanga bwe bwatumye mu mwaka wa 1998 yerekeza muri Radio mpuzamahanga ya BBC , aha yahakoze imyaka igera kuri 5 ubwo mu 2003 yagarutse kuri Radio Rwanda. Kubera ubuhanga bwe bwo gukora inkuru zicukumbuye zifite n’ubunyamwuga bihambaye, byatumye Jean Lambert Gatare agira amahirwe yo guhagararira Radio Rwanda i Arusha muri Tanzaniya, aho yamaze imyaka 3 maze mu mwaka wa 2006 agaruka kuri Radio Rwanda.
Ubuhanga bwe mu gukora inkuru n’ibiganiro by’imikino byashimishaga benshi byatumaga abantu benshi bamukunda noneho byagera mukogeza umupira bikaba ibindi. Yabatije [kubatiza] amazina abakinnyi batandukanye, aho Bogota Kamana Rabama yamwise » Igikurankota » rirahama, Haruna Niyonzima amwita « Fabregasi » rirafata, Twagizimana Fabrice amwita « Ndi ku kazi » isi yose irabimenya, afata Ndayishimiye Eric amwita « Bakame » riramihama.I Rubavu, abakinnyi bavagayo ku bwinshi bafite impano abita « Ababureziliye » [Bresiliens], twese turabimenya.
Jean Lambert Gatare yasezeye kuri Radio Rwanda ajya kuba umwe mu bayobozi ba Radio ISANGO STAR, akaba atabarutse akiyikorera.
Uyu yibukirwa kuri byinshi yakoze kuko yari umuhanga aho bamwitaga umuhanzi kubera gukora ibyamamaza(Publicités) kandi si iby’ubu kuko kuva na kera hose yarabikoze harimo n’ikinamico ya Gashuhe.
Umunyempano Jean Lambert Gatare aratabarutse, yarwaye igihe kirekire indwara y’umugongo bigeza ubwo yoherezwa kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde ari naho yaguye. Yari umukunzi ukomeye cyane w’ikipe ya Rayon Sport akaba n’umukunzi wa ARSENAL na FC BARCELONA, akaba asize abana barindwi (7) n’umwuzukuru umwe (1).
Yanditswe na SETORA Janvier.