Uburezi

RWANDA: Mu myaka 30 ishize, Minisiteri y’uburezi imaze kuyoborwa n’abaminisitiri 17.

Minisitiri mushya Joseph NSENGIMANA

Leta y’u Rwanda ikomeje gahunda yo kunoza ireme ry’uburezi ariko hakaba ibintu bisa n’ibiyikoma mu nkokora kubera bamwe mu bayobozi cyangwa abaminisitiri bashyirwa mu nshingano ariko ntibakore ibyo bagomba gukora ngo hazamurwe ireme ry’ uburezi nk’uko Leta iba ibyifuza.

Impamvu ngo nta yindi uretse bamwe bizanira ibyabo twakwita nk’udushya ariko bikarangira n’utwo dushya duhindutse gutobera abana.

Muri utwo dushya ababaye ba Minisitiri cyangwa abanyamabanga ba Lata muri iyi Minisiteri bagaragaje harimo kwigisha abana mu cyongereza gusa, gukuraho ururimi rw’igifaransa abandi bakarugarura, guhindura amasaha yo gutangira amasomo mu gitondo n’ibindi byagiye bihungabanya abana mu myigire yabo.

Gusa, ababyeyi barashima icyemezo cyafashwe cyo kugaburira abana ku ishuri kuko byo hari icyo byongereye ku myigire y’abana kuko mbere bitarakorwa, hari abana bajyaga kurya iwabo saa sita ntibagaruke, kugera iwabo bakabura cyangwa se bakagaruka bakererewe ndetse rimwe na rimwe batanariye ariko kuri uyu munota byararangiye.

Aha ni naho karibumedia.rw yahereye yegeranya urutonde rw’abaminisitiri bayoboye iyi Minisiteri y’uburezi kuko hari nabatarayimazemo umwaka kuko hari n’uwayiyoboye amezi nk’atanu gusa ariwe Dr. Gahakwa Daphrose mu gihe bagenzi be Prof.Romain Murenzi na Dr. Uwamariya Valentine aribo bayoboye iyi Minisiteri imyaka myinshi.

Wakwibaza ngo abo baminisitiri bakurikiranye bate?Ninde wayoboye igihe gito cyangwa ninde wayoboye igihe kinini?

Urebye, nta yindi Minisiteri mu Rwanda yayobowe gutya cyangwa izaca agahigo nk’iy’Uburezi mu kugira abayiyoboye benshi kuko mu myaka 30 nk’uko nabivuze mu mutwe w’inkuru, iyi Minisiteri imaze kuyoborwa n’abantu 17, bakurikiranye mu buryo bukurikira:

Mu mwaka wa 1994-1995, iyi Minisiteri y’uburezi yayobowe na Dr.Nsengimana Joseph ari nawe wabaye Minisitiri wa mbere w’Uburezi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Dr. NSENGIMANA Joseph

Uyu mwanya ntiyawutinzeho kuko yaje gusimburwa byihuse (Nyuma y’umwaka umwe) na Pierre Céléstin Rwigema, wayimazemo nawe umwaka umwe agasimburwa na Ngirabanzi Laurien mu mwaka wa 1996 ariko nawe agahita asimburwa na Col. Dr. Joseph Karemera wayimazemo imyaka itatu (kuva 1996-1999).

Pierre Céléstin RWIGEMA

Ngirabanzi Laurien

Col. Dr. Joseph Karemera

Uyu nawe ntiyahiriwe n’iyi ntebe kuko yahise asimburwa na Mudidi Emmanuel kuva mu mwaka wa 1999-2001 kuko we yikomwe cyane n’abantu batandukanye kubera kutemeranya nabo kuri Politiki ye y’uburezi, bijyanye n’ikigero cy’ireme ry’uburezi, aho yakuyeho gahunda yo gusibiza abanyeshuri batsinzwe, ibyo bise ‘Promotion automatique’, muri slogan igira iti ”Nta mwana w’umuswa ubaho, nta mwana utsindwa, hatsindwa umwarimu”. Aha ngo ni naho hakomotse ibisigisigi byo kwimura umwana udashoboye, byakomeje gukurikirana ireme ry’uburezi, kugeza ubwo bivugwa kenshi ko umunyeshuri arangiza Kaminuza atazi kwandika ibaruwa isaba akazi, umwana akarangiza amashuri abanza atazi kwandika izina rye.

Mudidi Emmanuel

Muri icyo gihe gito yamaze kuri uwo mwanya, yahanganye n’ikibazo cyo kuzamura ireme ry’uburezi, bigera naho aca ‘diplôme’ za bamwe mu banyeshuri bari barangije amashuri yisumbuye, avuga ko zitajyanye n’ireme ry’uburezi Igihugu cyifuza.

Nyuma ye, yasimbuwe na Prof.Romain Murenzi, umwe mu bayiyoboye igihe kirekire kuko yayinjiyemo mu mwaka wa 2001 ayisohokamo muri 2006
Ntibyatinze, kuko na Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yaje kumukorera mu ngata ariko ntibyamuhira kuko nyuma y’imyaka ibiri gusa nawe yeretswe umuryango kuko yinjiye muri izo nshingano 2006 azivamo 2008, yerekeza muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango.

Prof.Romain Murenzi

Dr. MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc

Ku mwanya wa 8 haje Dr. Gahakwa Daphrose wayiyobye igihe gito cyane kuko atarengeje amezi atanu kuko yinjiyemo mu mwaka wa 2008-2009 maze aza gusimburwa na Dr.Charles Murigande wayiyoboye kuva mu mwaka wa 2009 akageza 2011 ariko nawe akaba atarayitinzemo kuko yahise asimburwa na Dr.Pierre Damien Habumuremyi nawe uri mu bayiyoboye igihe gito ariko we yayivuyemo yerekeza muri Minisiteri y’Intebe.

Dr. Gahakwa Daphrose

Dr. Charles MURIGANDE

Dr. Pierre Damien HABUMUREMYI

Uyu Dr.Pierre Damien Habumuremyi akiva muri iyi Minisiteri y’uburezi yasimbuwe na Dr.Vincent Biruta wayiyoboye kugeza 2014 avuye ku mwanya wa Perezida wa SENA ariko nawe ntiyaje gutinda muri iyi Minisiteri kuko yakorewe mu ngata na Dr. Silas Lwakabamba  kuva 2014-2015 ariko nawe akaba atarahiriwe n’iyi ntebe kuko nawe yahise asimburwa na Dr.Papias Malimba Musafiri wayiyoboye kuva 2015 akageza 2017.

Dr. Vincent BIRUTA

Dr. Silas Lwakabamba 

Akiyivamo, uyu Dr.Papias Malimba Musafiri yasimbuwe na Prof.Eugène Mutimura wayiyoboye kuva 2017 kugeza 2020 ariko nawe yabaye nk’uyikojejemo kuko nawe yahise asimburwa na Hon. Dr.Uwamariya Valentine wayiyoboye kuva 2020 kugeza 2023 kuko yagiyeho ku itariki 28 Gashyantare 2020 ariko uyu akaba afatwa nk’umunyabigwi, aho ashimwa cyane n’abo yari ashinzwe kureberera barimo abarimu, cyane cyane ko yabafashije kumwenyura nyuma y’uko bakiriye inkuru nziza y’uko umushahara wabo wikubye kabiri.

Dr.Papias Malimba Musafiri

Prof. Eugène MUTIMURA

Hon. Dr. UWAMARIYA Valantine

Hon.Dr. Uwamariya Valentine yashimwe kandi na benshi ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda amaze igihe kitageze ku kwezi abaye Minisitiri, ariko icyo kibazo cyari gitunguranye acyitwaramo neza, ubwo hafatwaga icyemezo cyo gusubiza abanyeshuri mu ngo, igikorwa kikagenda neza ndetse icyorezo gitangiye kugabanuka, hongerwa ibyumba by’amashuri kugira ngo abana bajye biga bategeranye cyane kubera ubucucike.

Ubwo abanyeshuri bacyurwaga, Minisitiri Uwamaliya yagaragaye muri gare ya Nyabugogo mu gihe cy’amasaha arenga abiri, ategera abana imodoka, akanyuzamo agasaba abana numero za telefoni z’ababyeyi akavugana nabo abahumuriza.

Ni umuyobozi kandi utaratinye kugaragaza igitsure, kugeza no ku buyobozi bwa za Kaminuza n’Amashuri makuru, aho ku ngoma ye hafashwe icyemezo cyo gukurikirana Kaminuza zitujuje ibisabwa, zimwe zirimo Christian University; UNIK; KIM…, zifungwa burundu.

Ku mwanya wa 16 uwitwa Twagirayezu Gaspard wahawe izo nshingano ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Kanama 2024 akazikurwamo kuwa 11 Nzeri 2024 asimbuwe na Nsengimana Joseph ari nawe ubaye uwa 17 mu baminisitiri bayoboye iyi Minisiteri y’uburezi.

TWAGIRAYEZU Gaspard

Ubwo yakiraga indahiro ye, Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko uburezi bumaze gutera intambwe ariko ko butaragera ahifuzwa, bityo asaba Minisitiri w’uburezi mushya kuzakora neza mu nshingano ahawe kandi ko atazazikora wenyine ahubwo ko azafatanya n’abandi.

Yagize ati: “Uburezi bwacu rero bumaze gutera imbere ariko ntabwo buragera aho twifuza cyangwa se bushimishije bitewe n’ibyo tubona hirya no hino. Inshingano rero Nsengimana amaze kurahirira nagira ngo mumenyeshe ko atari inshingano zizamureba wenyine, ni inshingano itureba twese nk’igihugu n’abandi bayobozi mu zindi nzego tugomba gufatanya kugira ngo uburezi bwacu bushingirwaho na byinshi bushobore gukomeza gutera imbere”.

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yakomeje agaragaza ko aho uburezi bugeze ari heza ko nta mpamvu yo gusubira inyuma. Bityo anamwifuriza kuzagira akazi keza.

Yagize ati: “Aho tugeze ni heza ntabwo twasubira inyuma ahubwo tugomba guhera aho ngaho bimeze neza. Ndifuza ko rero byatera imbere kurusha, bityo inshingano ufite nibwo buremere bwayo ngira ngo kandi urabwumva ariko nk’uko nabivuze tuzafatanya kugira ngo twuzuze inshingano tugomba kuzuza. Bireba urubyiruko; Abakuru n’abato, ntibyoroshye rero ariko birashoboka nk’uko n’ahandi hose bishoboka. Turakwifuriza akazi keza muri izo nshingano”.

Minisitiri mushya w’uburezi Nsengimana Joseph yari umuyobozi mukuru wa Mastercard Foundation, ishami rishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi,inshingano yinjiyemo avuye mu kigo cy’abanyamerika cy’ikoranabuhanga (InterCorperation) mu gihe uwari Minisitiri Gaspard Twagirayezu yagizwe umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe isanzure.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *