Uncategorized

RWANDA: Mu gihugu cyose cy’u Rwanda, hamaze gufungwa insengero zisaga 5600 kubera kutuzuza ibisabwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude

Hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda hamaze gufungwa insengero 5600 kubera kutuzuza ibisabwa nyuma yuko urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rutangije igenzura rigamije kureba uko insengero zihagaze.

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwavuze ko insengero n’imisigiti bitubahirije ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere bihita bihagarikwa.

RGB yagize iti: “Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura ni ukureba urusengero rufite ibya ngombwa by’iyandikwa bitangwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB); Icyemezo cy’imikoranire n’akarere mu gihe hafunguwe ishami ry’urusengero runaka; Kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire y’aho ruherereye no kureba ko abayobozi bazo bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’Iyobokamana mu rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw’umuryango ufite izindi ruhagarariye”.

Ibikorwa byo gufunga insengero bikomeje kuba hirya no hino mu gihugu, aho nko mu mujyi wa Kigali hamaze gufungwa insengero zisaga 348 zagaragaje ko zitujuje ibisabwa, zikaba zarafunzwe nyuma yo gusura izigera kuri 700, hamaze gusuzumwa ko zujuje ibisabwa n’amategeko.

Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali habarurwa insengero n’imisigiti 783 n’ahandi hantu hasengerwa hatari mu nsengero hazwi nko “mu butayu” hagera kuri 18 naho kuri ubu hakaba hafunzwe hose.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye itangazamakuru ko mu ntara ayobora hamaze gufungwa insengero 582 zitujuje ibisabwa.

Guverineri w’intara y’amajyepfo, KAYITESI Alice

Ibikorwa byo kugenzura insengero zitujuje ibisabwa hirya no hino mu gihugu kandi birakomeje aho bigaragaye ko zitujuje ibisabwa zihita zifungwa. Ni muri urwo rwego byagaragaye ko Intara y’iburasirazuba ariyo iza ku isonga mu kugira umubare munini w’insengero zitujuje ibisabwa kuko kugera kuya 01 Kanama 2024, hari hamaze gufungwa insengero 2040 mu nsengero zimaze kugenzurwa zisaga 3736 mu gihe intara yose ifite insengero n’imisigiti 4154 hiyongereyeho n’ubuvumo busengerwamo bugera kuri 427 ariko nabwo kuri ubu bukaba bwafunzwe.

Guverineri w’iyi ntara Rubingisa Prudence avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Abanyamadini, amatorero n’imisigiti bagomba gukurikiza amabwiriza n’amategeko biteganywa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB)”.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba, RUBINGISA Prudence

Mu ntara y’amajyaruguru hamaze gufungwa insengero zisaga 1253 zirimo 288 zo mu karere ka Burera; Gakenke hafunzwe 144, Gicumbi 318; Musanze 211 mu gihe Rulindo hafunzwe izisaga 292.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice

Naho ku ruhande rw’intara y’iburengerazuba, Guverineri wayo Dushimimana Lambert yabwiye itangazamakuru ko mu nsengero 3000 zagenzuwe; Hafunzwemo izigera ku 1393; Ubuvumo 10 abantu basengeragamo ndetse n’ahandi hasengerwaga hatari mu nsengero harimo mu mashyamba no mu mazi hagera kuri 53.

Guverineri w’intara y’iburengerazuba, DUSHIMIMANA Lambert

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude, yasobanuye impamvu nyamukuru yo kongera kugenzura insengero.

Yagize ati: “Kongera kugenzura no gushyira imbaraga mu kugenzura insengero bishingiye ku kuba ubugenzuzi buheruka bw’umwaka wa 2018 hari ibyasabwaga insengero ariko zimwe muri zo zikaba zitarabyubahirije”.

Minisitiri Musabyimana yasobanuye kandi ko kubikora biri mu nshingano z’inzego z’ibanze.

Yagize ati: “Kongera kugenzura insengero no gushyiramo imbaraga ni inshingano z’inzego z’ibanze hagenzurwa ko ibikorwa bikorerwa mu gihugu bikorwa binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bitanga umutekano”.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Boniface Rutikanga yabwiye itangazamakuru ko insengero nyinshi hirya no hino mu gihugu zavugururwa hitabwa ku kubungabunga umutekano w’abazigana.

“Mu by’ingenzi urusengero rusabwa kugira ngo rwongere gufungurwa harimo ibikoresho bisaka ibinyabiziga n’abantu; Umurindankuba; Kizimyamwoto n’utwuma tuburira abantu mu gihe hagiye kubaho inkongi y’umuriro ndetse n’uburyo bwo gukumira urusaku”.

Ku bijyanye no gukumira urusaku rw’imizindaro, ibicurangisho n’amajwi y’abantu mu rusengero, ACP Boniface Rutikanga yagize ati: “Mu rusengero hagomba kubamo ibikumira urusaku rw’imizindaro n’amajwi y’abantu ku buryo nta muntu uri hanze yarwo ugomba kubyumva akaba ariyo mpamvu urusengero rugomba gushyirwamo ibirinda urusaku bizwi nka ‘Soundproof’ ndetse ku rusengero hakaba hagomba kugira n’imbuga ngari yo guhungiramo igihe haba hari ikibaye mu rusengero. Aho hantu kandi hagomba kuba hagizwe n’amapave kugira ngo bahahurire banabashe gutabarwa hakiri kare”.

ACP Rutikanga yakomeje avuga ibindi urusengero rusabwa.

Yagize ati: “Ibindi urusengero rusabwa nuko ruba rwujuje ibisabwa n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere harimo kuba urusengero ruri ku rwego rwa Paroisse rugomba kuyoborwa n’umuntu ufite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi yo ku rwego rwa Kaminuza mu bigendanye n’Iyobokamana”.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Acp Boniface RUTIKANGA.

Si ubwa mbere urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’inzego z’ibanze basabye insengero kuzuza ibisabwa kugira ngo bakore ibyo bakora ariko bitabangamiye amategeko ndetse bidashyize n’ubuzima bw’abakirisitu/ Abakirisito cyangwa abasilamu mu kangaratete.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *