Imikino

Rwanda: Ku nshuro ya 4, mu Rwanda hatangijwe isiganwa ku magare mu mihanda y’igitaka.

Ku nshuro ya Kane(4) none kuwa mbere, tariki ya 21 Ukwakira 2024 mu. Rwanda hatangijwe isiganwa ry’amagare mu mihanda y’igitaka ryiswe ” Rwanda Epic”, aho ryitabiriwe n’abagera kuri 64 b’ibitsina byombi bose baturutse mu bihugu 15 byo hirya no hino ku isi barimo 19 b’abanyarwanda.


Mu gutangiza iri siganwa kuri iyi nshuro ya kane, none kuya 21 Ukwakira 2024, abasiganwa batangiriye ku musozi wa Kigali, aho bakoze ibirometero 8.8 banyuze mu mujyi baturutse kuri Fazenda Sengha, inzira itanga uruvange rutoroshye rwo hejuru y’uburebure bwa metero 260.

Mu rugendo bakoze uyu munsi, bagowe n’umusozi wa Kabuye akaba ari na kimwe mu byaranze iri siganwa ry’uyu munsi wa mbere w’itangira kuko ni umusozi w’urugendo rw’ibirometero 95 uvuye mu Centre ya Nyirangarama mu karere ka Rulindo ku muhanda Kigali-Musanze, ugana ARCC mu ntera y’uburebure bwa metero ibihumbi bibiri magana atanu na mirongo itanu n’imwe (2551m).

Ikindi cyaranze iri siganwa kandi nuko harimo abakozi barenga 60 barimo abaganga n’abakozi b’umuryango utabara imbabare (Croix-Rouge)mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abatwara amagare aho n’abaturage barenga 300 bakora imirimo itandukanye, bakorana cyane n’inzego z’ibanze n’imiryango itagengwa na Leta kugira ngo iri siganwa rigende neza.

Uretse iri siganwa, biteganijwe ko abanyonzi bazahabwa amahirwe yo gukora isiganwa ryabo mu karere ka Musanze bahatanira ibihembo bitandukanye, aho iryo siganwa rizarushaho kwerekana impano yo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Hari kandi n’abatwara ibinyabiziga bahatanira ibyiciro bitandukanye, harimo abagabo babiri n’abagore, amakipe avanze, Silverbacks (ku matsinda y’amakipe afite imyaka 19 no hejuru yayo), ikipe ya Rwanda nziza na Solo.

Muri rusange, iri siganwa rizwiho gusura ibyiza nyaburanga, kurengera ibidukikije ndetse no kungurana ibitekerezo ku bwiza bw’u Rwanda nk’ahantu ho gusiganwa ku magare mu rwego rwo guteza imbere siporo n’ubukerarugendo mu Rwanda, bityo umukino wo gusiganwa ku magare ntugaragaze gusa ukwihangana k’umubiri w’abakinnyi ahubwo ukanagaragaza ubwiza nyaburanga bw’igihugu.

Isiganwa ry’uyu mwaka ryitezweho andi marushanwa ashimishije kubera ko abaryitabiriye bose hamwe barimo na19 bo mu Rwanda batwara ibinyabiziga bazanasura bimwe mu bikorwa nyaburanga nk’ibyiza bitatse igihugu ndetse n’abazaba batsinze ibyiciro bazishimana na banyampinga ku byo bagezeho hirya no hino mu Rwanda muri rusange.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *