Politike

RWANDA: Indorerezi mu matora y’Abasenateri zirishimira ko yagenze neza nubwo hari ibigomba kunozwa kurushaho.

Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Bwana MUKAMA Abbas “Ibumoso”.

Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda riravuga ko amatora y’abasenateri yabaye kuya 16 n’iya 17 ngo ko yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure kandi ko ari n’ikimenyetso cy’intambwe nziza muri Demokarasi ihamye u Rwanda rukomeje gutera.

Ibi ni ibyatangajwe na zimwe mu ndorerezi 62 zari mu turere 30 tugize intara 4 n’umujyi wa Kigali, aho zakurikiraniraga hafi imigendekere y’amatora y’abasenateri yabaye kuwa 16 na 17 Nzeri 2024 ahagombaga gutorwa abasenateri 14 barimo 12 batorwa hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu na 2 batorwa bahagariye amashuri makuru na za Kaminuza za Leta n’izigenga.

Izi ndorerezi zivuga ko amatora y’abasenateri yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure ndetse n’uko amajwi yabaruwe ko byagenze neza nk’uko amabwiriza agenga amatora abiteganya.

Nyirarugwiro Liliane Shakila ni imwe mu ndorerezi zoherejwe gukurikirana aya matora mu ntara y’iburasirazuba yagize ati: “Umunsi mbere ku itariki ya 16 Nzeri 2024 nari ndi mu cyumba mberabyombi cy’intara, amatora akaba yaragenze neza cyane ko yatangiriye ku gihe noneho ku munsi wa kabiri, tariki ya 17 Nzeri 2024 nari ndi muri UR Rwamagana aho naho amatora yatangiriye ku gihe kandi akagenda neza ndetse n’ibarura ry’amajwi rikaba ryarakozwe mu buryo buri nta makemwa”.

Ni mu gihe mugenzi we Gashugi Léonard wari mu ntara y’amajyepfo nawe yemeza ko yagenze neza nubwo ngo hari n’ibigomba kongerwamo imbaraga kugira ngo ubutaha bizarusheho kugenda neza.

Yagize ati: “Amatora y’abasenateri yabaye ku matariki ya 16 n’iya 17 Nzeri 2024 yagenze neza nubwo hari ibigomba kunozwa kugira ngo amatora y’ubutaha azarusheho gukorwa neza, harimo gushishikariza abagize inteko itora kuza hakiri kare, abatuye kure bagafashwa cyangwa bagashobozwa kugera kuri Site y’itora ku gihe ku bakeneye guhabwa uburyo bwo kuhagera ku gihe (Facilitation), bakabuhabwa kugira ngo bamwe batarangiza gutora abandi bakiri mu nzira baza”.

Umuvugizi w’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Hon. MUKAMA Abbas yemeza ko indorerezi bari bafite zakoze inshingano zazo neza nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo (Rapport) bakoze, yerekana ko u Rwanda rukomeje gukataza mu nzira ya Demokarasi ugereranije n’ibindi bihugu bya Afurika.

Yagize ati: “Raporo y’indorerezi igaragaza ko u Rwanda hari intambwe rumaze gutera muri Demokarasi ndetse ko rudateze gusubira inyuma kandi ko nta n’ikindi gihugu wakigereranya narwo muri Afurika kuko byo twarabisize ukurikije uburyo amatora ategurwa, uko bikorwa n’uko bisozwa mu nyungu z’abanyarwanda.Ibyo twatangariza abanyarwanda nuko amatora y’abasenateri yagenze neza nk’uko byagenze mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite. Ibi rero byari umusozo ariko kandi byaganishaga ku byo n’andi matora yagaragaje”.

Mu itangazo Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yashyize ahagaragara nuko abasenateri batowe hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu mu ntara y’amajyaruguru ari Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.

Dr. Nyinawamwiza Laetitia

RUGIRA Amandin

Mu ntara y’amajyepfo hakaba hatowe batatu aribo Umuhire Adrie wagize amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthène wagize 61,74%.

Umuhire Adrie

Uwera Pélagie

Cyitatire Sosthène

Mu ntara y’iburasirazuba hakaba naho hatowe abasenateri 3 aribo: Bideri John Bonds ku majwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence n’amajwi 68,53% na Mukabaramba Alvera n’amanota 76,40%, mu gihe mu ntara y’iburengerazuba naho hatowe 3 aribo Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien n’amajwi 67,88%; naho mu mujyi wa Kigali hakaba hatowe umusenateri umwe ari we Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda wagize amajwi 55,26%.

Bideri John Bonds

Nsengiyumva Fulgence

Mukabaramba Alvera

 

Havugimana Emmanuel

Mureshyankwano Marie Rose

Niyomugabo Cyprien

 

Nyirasafari Espérance

Naho abatowe bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza za Leta n’izigenga akaba ari Prof. Télesphore Ngarambe uhagarariye amashuri makuru na Kaminuza bya Leta, watowe ku majwi 808 bingana na 54,89% mugihe mu mashuri makuru na Kaminuza byigenga hatowe Prof. Uwimbabazi Pénine ku kigero cy’amajwi 97,02%.

Prof. Télesphore Ngarambe

Prof. Uwimbabazi Pénine

Mu basenateri 12, babiri gusa ni bo bashya ari bo Amandin Rugira wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye nk’u Bubiligi na Zambia ndetse na Cyitatire Sosthene wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Sena y’u Rwanda.

Uretse abo 12 bazatorwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, hari abandi basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Itegeko riteganya ko nyuma y’aho NEC itangaje ibyavuye mu matora y’Abasenateri by’agateganyo, utishimiye ibyavuye muri ayi matora aregera Urukiko rw’ikirenga mu masaha 48 uhereye igihe Perezida wa komisiyo yatangarije by’agateganyo ibyavuye mu itora.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *