RWANDA: Haribazwa impamvu impanuka zitwara ubuzima bw’abantu zikomeje kwiyongera
Abaturage benshi baribaza impamvu impanuka zitwara ubuzima bw’abantu zikomeje kuba nyinshi mu gihe gito bikabayobera.
Nyuma y’uko ku wa 11/02/2025, imodoka itwara abagenzi muri rusange izwi nka « International » ikoreye impanuka mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo ahazwi nko ku Kirenge igahitana abasaga makumyabiri (20), abandi bagakomereka bikomeye harimo n’abakiri mu bitaro, impanuka zikaba zarakomeje kwiyongera.

Nk’ubu dukora iyi nkuru, mu cyumweru kimwe habayemo impanuka zikomeye eshatu aho mu ijoro ryakeye ry’iya 23 rishyira iya 24 Gashyantare 2025, mu mudugudu wa Kabaya; Akagari ka Ruhengeri; Umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze Saa Saba n’igice (01h30′)z’ijoro, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla RAB 245Q yari itwaye abantu batanu(5) ihitana bane(4) harimo n’uwari ayitwaye MUNYAMPUNDU Emmanuel, ufite imyaka 34.

Uyu MUNYAMPUNDU yari kumwe na TUYISHIMIRE Simon Pierre w’ imyaka 27, bombi bagahita bitaba Imana mu gihe batatu basigaye harimo babiri bakomeretse bikomeye n’undi umwe wakomeretse byoroheje aribo Priane Kayitesi w’imyaka 22; RUBONEKA Sande w’imyaka 26 na MUCYO Remy nawe w’imyaka 26.
Amakuru agera kuri Karibumedia.rw ni uko no muri ba batatu bajyanwe ku bitaro bya Ruhengeri, ubwo twakoraga iyi nkuru babiri muri bo nabo bari bamaze kwitaba Imana.
Mu gushaka kumenya icyateye impanuka , Karibumedia.rw yashatse umuvugizi wa Polisi, ishami ry’umutekano wo mu muhanda SUPT Emmanuel Kayigi ariko ntiyamubona, gusa abasesenguye aho iyo modoka yakoreye impanuka, bakeka ko yaba yatewe no kutaringaniza umuvuduko.
Na none ku wa gatandatu tariki ya 22/02/2025, indi mpanuka y’imodoka Coaster yabereye mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu irimo abantu bari bavuye Kigali bagiye mu bukwe ku Nyundo, ngo nta yindi modoka yagonganye nayo, ahubwo ngo iyo mpanuka yatewe no kubura feri bityo, batandatu(6) muri bo bahasiga ubuzima.

Si izo mpanuka gusa zabaye mu cyumweru gushize kuko hari n’indi yabaye mbere y’aho ku wa 21/02/2025 mu karere ka Kamonyi ahabereye impanuka na none iteye ubwoba, aho Fusso yagonganye n’imodoka itwara abanyeshuri Taxi Muni Bus nuko benshi barakomereka abandi bahasiga ubuzima.

Ni mu gihe ahagana saa yine na mirongo ine zo mu gitondo cyo kuwa gatandatu, tariki ya 15 Gashyantare 2025, mu Mudugudu wa Mubuga; Akagari ka Nyamweru; mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, mu muhanda Musanze_ Kigali na none imodoka yo mu bwoko bwa muni bus yavaga i Musanze yerekeza i Kigali yagonganye n’ikamyo ya NPD yavaga mu Karere ka Nyarugenge yerekeza i Musanze ahitwa muri Bwimo, umuntu umwe ahasiga ubuzima abandi 17 barakomereka.

Wakwibaza ngo ese izo mpanuka ziraterwa n’iki? Ese zakumirwa gute?
Umunyamakuru wa Karibumedia.rw yavuganye na bamwe mu baturage maze hafi ya bose basubiza bavuga ko Polisi yakagombye gufata ingamba zikomeye zirimo kongera uburemere bw’ibihano cyane cyane kubatwara basinze, abatubagiriza amategeko y’umuhanda,umuvuduko ukabije n’ibindi…
Uwitwa Niyomugabo Aphrodis yagize ati: « Kugira ngo impanuka zigabanuke nuko Polisi yahindura imikorere igafata n’ingamba zikomeye zirimo kwaka burundu impushya zo gutwara ibinyabiziga ku mushoferi wese ufashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga cyangwa se hakoreshejwe ikoranabuhanga, hakarebwa uburyo hashyirwa akuma kabigenewe gapima ibisindisha kagashyirwa mu kinyabiziga noneho umushoferi wasinze yacyinjiramo kikanga kwaka ».
Nyinawabera Martha we yagize ati: « Polisi ko ihora yigisha, wagira ngo ibyo bavuga abashoferi ntibabyumva ariko bongereye abapolisi mu muhanda kandi buri kinyabiziga cyose kigakontororwa ndetse na buri mushoferi akajya apimwa ko atanyoye, ndakeka izo mpanuka zagabanuka ariko na none Polisi yo mu muhanda ikajya inakora amasaha 24 kuri 24 (24h/24h) ».
Reka dusoze iyi nkuru twifuriza abasize ubuzima bwabo muri izi mpanuka n’izindi tutavuze kugira iruhuko ridashira kandi n’imiryango yabuze abayo ikomeze kwihangana, twizera kandi ko Polisi igiye gufata izindi ngamba zikomeye nk’uko bamwe mu baturage babyifuje.
Yanditswe na SETORA Janvier.