RWANDA: Amakimbirane; Kwikanyiza n’imikorere mibi mu Itorero Angilikani mu Rwanda.
Hirya no hino mu Rwanda, abantu benshi batandukanye baranenga imikorere mibi y’Itorero Angilikani mu Rwanda by’umwihariko ku kibazo cya Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel.

Ni Ibintu byagaragajwe n’umwe mu bayobozi mu Itorero uri mu kiruhuko cy’izabukuru Rt. Rev.Bilindabagabo Alexis aho yavuze neza mu ibaruwa ye ifunguye yo kuwa 19 Gashyantare 2025 ko ifungwa rya Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel ridakurikije amahame cyangwa amategeko shingiro y’Itorero.

Muri iyi baruwa yo kuwa 19/02/2025, Rt. Rev.Bilindabagabo Alexis yandikiye abepisikopi b’Itorero Angilikani mu Rwanda(EAR), aho yavugagamo ifungwa ridakurikije amahame y’Itorero rya Angilikani mu Rwanda. Aha yagaragazaga ko mu Itorero harimo akarengane kanini kuko ngo ibyabaye kuri Bishop Dr. MUGISHA Mugiraneza Samuel nawe ngo byashatse kumubaho ariko ngo Imana ikinga akaboko.

Yagize ati: « Kubera ko nasabiwe gupfa no gufungwa kenshi ariko kubera kugira neza kw’Imana bikaba bitarangeraho, bituma nsobanukirwa n’uburemere bw’ibi bintu byombi. Bitewe n’urukundo nkunda Itorero rya Christo n’Itorero ryacu by’umwihariko, ibibaye byose bidahesha Imana icyubahiro birambabaza cyane »!
Rt. Rév.Bilindabagabo yakomeje abwira Abepisikopi ko hari byinshi aba ashaka kubabwira ariko ngo kubera kutababonera rimwe akaba agiye kubibabwira akoresheje inyandiko.
Yagize ati: « Ba Nyakubahwa hari byinshi njya nifuza kuganira namwe ariko kuko mbona kubabona bitanyoroheye, umenya bigiye kuba ngombwa kujya nkoresha inyandiko; ubwo rero muzabyihanganire. Hari ibyagiye biba tugaceceka ariko ubu niyo twaceceka, imitima yacu ntiyaceceka. Ifungwa ry’umwepisikopi ntabwo ari ikintu cyoroshye ari nayo mpamvu bivugwa cyane ariko ikibabaje nuko aho byagombye kuba bivugirwa atari ho bivugirwa ndetse n’uko byakagombye kuba bivugwa akaba atariko bivugwa ».
Aha, niho Rt. Rév. Bilindabagabo yahereye atanga n’urugero rwuko kuwa 21/01/2025 humvikanye ifatwa n’ifungwa rya Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel kandi ngo benshi muri bo (Ba Reverands) baguye mu kantu kugeza na n’ubu agifunzwe.
Bityo Rt. Rev.Bilindabagabo akaba yibaza ibibazo byinshi birimo umutekano w’umwepisikopi mu Itorero, kuba inzego z’Itorero zitarahawe umwanya ngo zige ku bibazo bya Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel cyane ko ibyo yakoze bikorwa na bose, kuba Sinodi ntacyo yabikozeho kandi ari rwo rwego rwo hejuru mu Itorero, bityo agasoza yibaza uko abepisikopi bagiye kujya babana.
Yagize ati: « Twebwe nk’Abepisikopi tugiye kubana no kwizerana gute? Ese Itorero ryo ritureba, turifitiye ubuhe ubutumwa?Nk’uko mubibona ba Nyakubahwa, mfite ibibazo byinshi kandi namwe ndatekereza ko mubifite ari ibijyanye n’amategeko, imikorere n’imibanire yacu mu Itorero ».
Biravugwa ko Most Rev. Dr. Laurent Mbanda na Bishop Ahimana Murekezi Augustin (Uwasimbuye Bishop Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel) ngo baba bararengeje imyaka ibashyira mu izabukuru.

Wakwibaza uti kuki bo batajya mu kiruhuko cy’izabukuru bagakomeza gutsimbarara ku ntebe y’ubushumba?
Karibumedia.rw yakoze ubucukumbuzi bwimbitse isanga Most Rev. Dr. Laurent Mbanda yaravutse ku itariki ya 25 Ukwakira 1954, ubu akaba afite imyaka 71 mu gihe Bishop Ahimana Murekezi Augustin afite imyaka 76 kuko yavutse mu 1949 nubwo indangamuntu ye ivuga ko afite imyaka 51.
Amategeko shingiro agenga Itorero ateganya iki?
Hakurikijwe Itegeko n° 06/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku idini, nk’uko iteka rya Minisitiri w’ubutabera n° 72/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riha umuryango ubuzima gatozi kandi rigatangazwa mu igazeti ya Leta n°37 kuya 17/09/2018. Aho iryo tegeko mu ngingo zaryo, iya 7; 8; 9 zigira ziti: « Ingingo ya 6, Inzego z’Umuryango ni:
– Inama nkuru (Sinode) ya Diyoseze;
– Inama ya Diyoseze;
– Ubushumba bwa Diyoseze;
– Ubugenzuzi;
– Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane.
Ingingo ya 8:
Inama Nkuru ya Diyoseze (Sinodi) igizwe na:
– Umwepisikopi wa Diyoseze;
– Abavugizi babiri bungirije b’umuryango;
– Umunyamabanga wa Diyoseze;
– Umukuru w’umuryango w’abategarugori mu
rwego rwa Diyoseze;
– Abacidikoni bose ba Diyoseze;
– Abapasitori bose bayoboye amaparuwasi;
– Abakanoni bose ba Diyoseze;
– Abajyanama barindwi b’Umwepisikopi;
– Intumwa enye za buri bucidikoni zigizwe n’aba bakurikira:
1. Umukuru w’Abakristo;
2. Uhagarariye Abarimu b’Amakanisa;
3. Uhagarariye abagore;
4.uhagarariye urubyiruko;
Ingingo ya 9: Ububasha bw’Inama Nkuru (Sinode) ya Diyoseze.
Inama nkuru (Sinode) ya Diyoseze ni urwego
rw’ikirenga rwa Diyoseze,
ruhagararira
abanyamuryango bose kandi rufite ububasha bwo:
– Kwemeza no guhindura amategekoshingiro
n’amategeko ngengamikorere y’umuryango;
– Kwakira, guhagarika no kwirukana burundu
umunyamuryango;
– Kwemera impano n’indagano;
– Gusesa Umuryango;
– Gutora no gukuraho abagenzuzi b’imari;
– Kwemeza burundu ibyemezo byafashwe
n’izindi nzego;
– Gushyikiriza inama y’Abepisikopi ba Porovensi
y’Itorero Angilikani mu Rwanda amazina abiri ashobora gutorwamo Umwepisikopi wa Diyoseze;
– Gutora no kwemeza abajyanama b’Inama ya
Diyoseze nk’uko bigenwa n’aya mategekoshingiro ».
Ni mu gihe ingingo ya 17 ivuga ibishingirwaho kugira ngo umuntu abe Umuyobozi aho igira iti: « Umuyobozi agomba kuba ari inyangamugayo; Afite imyaka y’ubukure; Atarahamwe n’icyaha cya Jenoside; Icy’ingengabitekerezo ya Jenoside, icy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri; Atarakatiwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitarahanagurwa n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurabusembwa.
Umwepisikopi atorwa n’Inama y’Abepisikopi bayobora za Diyoseze za Porovensi y’itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR). Agomba kuba afite nibura imyaka mirongo ine (40) y’amavuko kandi atarengeje imyaka mirongo itandatu n’itanu (65) y’amavuko ».
Bityo, ingingo ya 20 yo ivuga uko Umwepisikopi avaho aho igira iti: « Umwepisikopi ntashobora kumara igihe kirenze iminsi mirongo icyenda (90) hanze ya Diyoseze, bitari mu buryo buteganyijwe n’amategeko ngengamikorere y’Itorero.
Umuntu areka kuba umwepisikopi iyo:
. Agejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru;
– Yeguye;
– Amugaye burundu;
– Yirukanywe n’Inama y’Abepiskopi ibisabwe na Sinode ya Diyoseze;
– Apfuye ».
Nk’uko karibumedia.rw yabivuze haruguru, ugendeye ku gika cya kabiri(2) cy’ingingo ya 14, usanga Most Rev. Dr. Laurent Mbanda na Bishop Ahimana Murekezi Augustin bagomba kuba batariki mu nshingano kuko barengeje imyaka yo kujya mu izabukuru dore ko Mbanda yujuje imyaka 71 mu gihe Bishop Ahimana yujuje 76.
Aha wakwibaza ngo biterwa n’iki? Urebye nta kindi uretse kwikanyiza no gutsimbarara ku butegetsi, banga kurekura inkoni ya gishumba aribyo benshi bita « Igitugu mu Itorero ».
Uti: « Byifashe gute »?
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga Mukuru wa Porovensi y’Itorero Angilikani mu Rwanda Rev. Francis Karemera, ryatangaje umwanzuro wa Sinode ya Porovensi yateraniye i Kigali mu cyumba cy’inama cya Katederali Sitefano Wera, ku wa 2 Kanama 2018 ugira uti: « Porovensi y’Itorero Angilikani mu Rwanda yatangaje ko Sinode ya Porovensi yateranye ku wa 2 Kanama 2018 yemeje ko Musenyeri Dr. Laurent Mbanda azakomeza kuba Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda kugeza mu 2023 ».
Rikomeza rigira riti: “Yemeje umwanzuro w’inama y’Abepisikopi yo ku wa 01 Kanama 2018, ko Most Rev. Dr. Laurent Mbanda azakomeza kuba Umwepisikopi Mukuru wa Porovensi y’Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR) kugeza ku wa gatandatu tariki 24 Kamena 2023, akazajya mu kiruhuko cy’izabukuru guhera ku munsi ukurikira iyo tariki”.
Muri Mutarama 2018 nibwo Most Rt.Dr. Laurent Mbanda yatorewe kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda asimbuye Musenyeri Onesphore Rwaje wimitswe ku wa 23 Mutarama 2011.
Ni nyuma y’uko mu 2016 Musenyeri Mbanda wayoboraga Diyosezi ya Shyira mu majyaruguru y’igihugu, yabonye umusimbura Bishop Samuel MUGISHA Mugiraneza ndetse akamushyikiriza inkoni n’intebe by’ubushumba mu gukora izo nshingano.
Yanditswe na SETORA Janvier.