RWANDA: Abanyarwanda n’abatuye u Rwanda barasabwa kudakura mu ruge mu kurwanya Malaria kuko ikomeje kwiyongera- Minisitiri Dr.NSANZIMANA Sabin.
Abanyarwanda n’abatuye u Rwanda barasabwa, buri wese ku ruhare rwe, kurwanya indwara ya Malaria n’aho yororokera hose nko mu bihuru no mu bidendezi by’amazi kuko byagaragaye ko ikomeje kwiyongera hirya no hino mu gihugu aho ngo mu minsi itatu gusa(3) hatagize igikorwa, iyi ndwara igifata umuntu ngo ipimwe cyangwa ivurwe ishobora ku muhitana.
Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr.Sabin NSANZIMANA mu butumwa yahaye abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange aho yagarutse ku miterere yayo n’ibimenyetso simusiga byayo.
Yagize ati: “Malaria ni indwara tuzi imaze igihe kinini ariko mu mezi ashize bigaragara ko hari uturere yagiye yiyongera cyane ariyo mpamvu tugomba kuyifatirana kugira ngo itongera kuba nk’icyorezo gikomye. Iyi ndwara ku batayizi cyangwa ku batarayimenya cyane ni indwara irangwa n’ibimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, kubabara ingingo ndetse rimwe na rimwe hakaziramo gucibwamo (Avoir de la diarrhée aiguë)”.
Dr.Sabin NSANZIMANA yakomeje avuga ikiyitera ko ari imibu yororokera mu bihuru, mu bidendezi by’amazi n’ahandi haboneka amazi nko mu bine by’amacupa, ibicuma n’ibindi..
Yagize ati: “Twasanze imibu ubwayo, kubera kuyirukana mu nzu haterwamo imiti ndetse n’abantu bagenda bamenyera imico yo kurara mu nzitiramibu, iyo bikozwe igihe kirekire, imibu nayo ubwayo ihindura imyitwarire.Bityo, tukaba twaramaze kubona ko imibu isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere yuko bajya mu nzu zabo aribyo bituma n’ubwo burwayi bwa Malaria babugira kandi mu nzu barahateye umuti cyangwa se bafitemo n’izi nzitiramibu nubwo atari benshi baziraramo; ari nayo mpamvu tuboneyeho kubashishikariza kuziraramo nubwo atari bwo buryo bwonyine bwo kuyirinda”.
Yakomeje agira ati: “Ahororokera imibu ni hahandi hafi y’urugo, aho bubaka, aharetse amazi, mu bimene by’amacupa n’ibicuma muri za rigoli n’ahandi hose hashobora kureka amazi (Aho amazi ashobora kumara akanya atagenda) ari naho imibu yororokera ikahatera amagi noneho mu minsi mike hakavamo iyo mibu iguruka, ikadutera ubwo burwayi,bityo nongere mbisabire ko hafi y’urugo rwa buri muntu hatagomba kugaragara ikintu cy’amazi aretse ahantu yewe no mu gafuniko k’icupa kuko nako buriya gashobora kororokeramo nk’imibu ibihumbi bibiri(2.000) igihe hari amazi yaretsemo nk’imvura yagiye.”
Ese indwara ya Malaria iravurwa igakira?
Kuri iki kibazo, Minisitiri w’ubuzima Dr.Sabin NSANZIMANA yavuze ko iyi ndwara ivurwa, igakira iyo ivuwe neza kandi ku gihe.
Yagize ati: “Indwara ya Malaria iravurwa igakira kandi n’imiti twakoresheje tuyivura ndetse na n’ubu hari igihari ariko uko ugenda uyivura igihe kirekire cyangwa bamwe bivura, hari igihe iyo mibu cyangwa utwo dukoko iduteramo natwo dushobora kugenda tumenyera iyo miti.Ubu rero dufite imiti mishya twazanye yo kunganira iyo ngiyo kugira ngo hatazabaho ubudahangarwa ku miti twavuzaga mbere.Ikindi, nta muntu ugomba kwivura kuko abajyanama b’ubuzima barahari kandi turi kubongerera n’ubushobozi ndetse n’ibikoresho kugira ngo bakomeze badupime, batuvure Malaria hakiri kare nk’uko babikoze mu myaka yashize kandi turabashimira cyane”.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Minisitiri w’ubuzima Dr.Sabin NSANZIMANA, yavuze ko hari izindi ngamba mu kurwanya Malaria ndetse asaba n’izindi nzego n’ubuyobozi gufatanya kuyirwanya.
Yagize ati: “Izindi ngamba zizakomeza ni ugusangira aya makuru kugira ngo niba urwaye, ufite kandi na bya bimenyetso navuze, witekereza ikindi kuko na Malaria ishobora kuba ihari kabone n’iyo bwaba ari ubwa mbere ugiye kuyirwara.Na none turasaba inzego zose dusanzwe dukorana neza gukomeza gukorana kugira ngo dutsinde Malaria”.
Minisitiri Dr.Sabin yanavuze ko mu mwaka ushize wa 2024, mu Rwanda twahuye n’ibyorezo n’indwara byinshi ariko ko k’ubufaranye bw’abanyarwanda, babitsinze, bityo asaba ko no muri uyu mwaka, twazirinda kandi tukazirwanya ndetse tugahangana nazo tukazitsinda kuko ngo zitafashe imiruhuko.
Kugeza ubu uturere tuvugwamo ubwiyongere bwa Malaria cyane ni Gasabo, Kicukiro,Bugesera,Gisagara na Nyamagabe.
Yanditswe na SETORA Janvier.