RWAMAGANA: Ukekwaho kwica uwarokotse Jenoside yatawe muri yombi.
SIBOMANA Emmanuel warokotse Génocide yakorewe abatutsi mu 1994 yategewe iwe atashye akubitwa ishoka ahita yitaba Imana, ibi byabereye mu karere ka Rwamagana; Umurenge wa Gishali; Akagari ka Ruhumbi mu mudugudu w’Abakina.
Amakuru avuga ko ukekwaho ubu bwicanyi ari umuturanyi wa nyakwigendera, ubutumwa Polisi y’u Rwanda yacishije kuri X kuri uyu wa Gatandatu Tariki 14 Ukuboza 2024 yavuze ko ukekwaho gukora aya mahano yatawe muri yombi.
Ubutumwa bwa Polisi bugira buti : « Muraho, ucyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Sibomana Emmanuel yarafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gishari mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ashyikirizwe ubutabera. Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera kandi tuributsa abantu kwirinda ibi bikorwa kuko ababikora batazihanganirwa. Murakoze ».
Perezida Paul Kagame ubwo kuri uyu wa
kane tariki ya 12 Ukuboza 2024 yakiraga indahiro za Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa na Visi/Perezida Alphonse Hitiyaremye yanenze abashaka gusubiza igihugu inyuma muri ayo mateka, basanga mu rugo rw’uwarokotse Jenoside bakamwambura ubuzima; Avuga ko bigomba guhagarara kandi ubutabera bugakurikizwa.
Ati : « Kuba n’uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bagifite ibitekerezo byo kudusubiza aho ngaho, icyo gihe amategeko ; Ubutabera bugomba kubahirizwa. Nibudakoreshwa n’ibindi byakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara”.
Yakomeje agira ati : « Kwica abantu, babuze amateka n’ubundi kuva igihe cyose hakaba hariho na politiki iganisha aho ngaho ; Ishaka kugirira nabi abantu barokotse ; Kubasanga mu mago yabo bakabica, amategeko agomba gukora n’adakora hazakora ibindi, Bigomba guhagarara”.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.