Umutekano

RUTSIRO: Byagenze bite ngo abarimu batanu batabwe muri yombi na RIB.

Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’abarimu batanu bigisha mu bigo by’amashuri bitandukanye byo muri aka karere batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bazira gukoresha impamyabushobozi mpimbano.

Aba barimu batawe muri yombi ku wa 08 Mutarama 2025, barimo uwitwa Emmanuel Ushimimana w’imyaka 30 y’amavuko. Ushimimana asanzwe yigisha ku kigo cy’ishuri cya G.S Rugaragara giherereye mu Murenge wa Mushonyi; Akagari ka Rurara mu Mudugudu wa Rugaragara ho mu Karere ka Rutsiro; Undi wafunzwe ni Iradukunda Claudine w’imyaka 28 y’amavuko wigisha kuri G.S Rundoyi yo mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Rundoyi ho mu Mudugudu wa Gakaranka; Uru rwego ruvuga ko kandi rwafunze Nyiraminani Jeannette w’imyaka 37 y’amavuko wigisha kuri G.S Rugote yo mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Shyembe mu Mudugudu wa Rugote; RIB kandi yafunze Tuyisenge Marie Goreth w’imyaka 34 y’amavuko, wigisha mu ishuri ribanza rya Umubano riherereye mu Murenge wa Ruhango; Akagari ka Rundoyi mu Mudugudu wa Rushashu. Uwa gatanu watawe muri yombi na RIB ni Uwineza Epaphrodite w’imyaka 38 y’amavuko usanzwe yigisha mu ishuri ribanza rya Umucyo giherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushonyi, Akagari ka Rurara mu Mudugudu wa Gisunzu.

Abo bose bakekwaho ko bakoze icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo bakoreshaga impamyabumenyi mpimbano zigaragaza ko bize kaminuza ndetse bakanazihemberwaho. Iki cyaha bikekwa ko cyakozwe ubwo abarimu bafite impamyabumenyi za kaminuza bagombaga kongezwa umushahara, na bo bashaka uko bahimba izo mpamyabushobozi ngo ayo mahirwe atabacika.

Abatawe muri yombi, kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB ya Ruhango na Gihango mu Karere ka Rutsiro.
Dosiye zabo zamaze gukorwa ndetse byari biteganyijwe ko zohererezwa Ubushinjacyaha ku wa 13 Mutarama 2025.

Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 3 RWF ariko itarenga miliyoni 5 RWF cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. RIB yongeyeho ko yibutsa abantu bose kwirinda gukoresha inyandiko mpimbano, kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko, uzabifatirwamo ko azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *