Ruswa, imungu ibangamiye ubucuruzi bwo muri EAC.
Bamwe mu bacuruzi bakorera ibikorwa byabo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), batangaje ko bahangayikishijwe n’ibibazo birimo ruswa, iri muri binwe mu bihugu.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yabaye ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, yahuje Umunyamabanga mukuru wa EAC, Veronica Muei Nduva, na bamwe mu bakora ubucuruzi muri aka Karere
Aba bacuruzi bagaragaje ko imbogamizi zirimo ruswa; Impapuro z’inzira nyinshi arizo usanga zituma akarere kadatera imbere, aho ubukungu bw’u y’Umuryango burimo kuzamuka ku muvuduko wo hasi ugereranyije n’utundi turere.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, Sebahizi Prudence yatangaje ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo kurebera hamwe ibibazo bibangamiye aka karere, hibandwa ku gukemura ibibazo bihangayikishije cyane kurusha ibindi aho guhora babivugira mu ma tamatama gusa.
Yagize ati: “Tugiye gutangira gukora gukora ingendo tureberahamwe ibibazo bihari.”
Visi perezida w’inama y’ubucuruzi y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (East Africa Business council) yagaragaje ko hari ikizere cyuko ibibazo bizakemuka.
Yagize ati: ”Burya ikintu kitabonerwa umuti, ni ikitavuzwe ariko ikibazo iyo cyagaragajwe hakagaragazwa n’uburyo cyakemuka ntakabuza kirakemuka hari ikizere cyinshi cyane ko bigiye gukemuka”.
Umunyamabanga mukuru wumuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Veronica Nduva, agaragaza ko hari byinshi bimaze gukemuka ariko ko hakiri ibigomba kunozwa gusa ko hari ikizere ko bizagukemuka.
Yagize ati “Turi hafi kwizihiza imyaka 25 dutangiye, nsubije amaso inyuma hari byinshi byakozwe nko kwihuza: Isoko rimwe no guhuza za gasutamo hakaba hari ukwiyemeza kugira ngo tugere no ku bindi bikorwa nubwo tutabigeraho umunsi umwe”.
Ubucuruzi hagati y’ibihugu biri muri EAC buri munsi ya 15% bukaba buri hasi mu bihugu bya Afrika kuko ku rwego rwa Afurika buri kuri 18%. Gusa abari muri iyi nama biyemeje kubushyitsa nibura kuri 40% mu 2030.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.