Ubuzima

RUSIZI: Umusaza w’imyaka 90 washinjwaga amarozi yebyemereye mu ruhame asezeranya abaturage ko nta muntu azongera kuroga.

Umusaza w’imyaka 90 wakekwagaho amarozi, yemereye mu ruhame ko ibyo bikorwa abikora; Yemera gusaba imbabazi ndetse ubuyobozi nabwo busaba abaturage kudacikamo igikuba.

Uyu musaza ni uwo mu kagari ka Kiziguro; Umurenge wa Nkungu; Akarere ka Rusizi; Intara y’Iburengerazuba.

Abaturage bo muri uyu Murenge, bashinja uyu musaza amarozi bashingiye ku kuba hari ubwo bakoze umuganda iwe, bakahasanga ibintu bidasanzwe bitabye mu butaka birimo: Imisatsi; Uduce duto two kumagufwa y’imibiri y’abapfuye; Impu z’inyamaswa ngo hari n’abaturage benshi baza rwihishwa gucishiriza amarozi kuri uyu musaza.

Ubwo kuwa kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024, yari mu Nteko y’abaturage yemereye mu ruhame ko ibyo bamuvugaho abikora asaba n’imbabazi ko abiretse.

Ati: ”Ntabwo abantu barenga icumi baguhamya ibintu atari byo ndabyemera ndabikora mu ruhame ndasaba abaturage imbabazi”.

Bamwe mu baturage bari mu nteko baganirije bavuga ko batizeye neza ko asabye imbabazi abikuye ku mitima ko asanzwe abajijisha.

Musabyimana ati: ”Si ubwambere, Twigeze gukora n’umuganda wo gusahaka ibyo birozi bye tubisanga iwe birimo ibidasobanutse, barabitabitse batera ho umuvumu ibindi tubisanga mu bo bakoranaga baratubeshya, bakora inyandiko bavuga ko batazabisubiramo”.

Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko uyu musaza we n’umugore we batangiye ibyo kuroga mu mwaka wa 1962.

Aba baturage bakomeza bavuga ko atari we wenyine ubarembeje ko ari itsinda,basaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo giteza amakimbirane mu miryango.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *