RUSIZI: Imbangukiragutabara yaritwaye abarwayi barimo n’umugore utwite yakoze impanuka iteye ubwoba.
Imodoka itwara abarwayi y’ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka ikomeye ubwo yari ijyanye abarwayi ku Bitaro bya Mibilizi, umubyeyi wari utwite bimuviramo kubyara umwana upfuye.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha yigucuku mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, tariki 27 Ukwakira 2024 saa munani ubwo iyi mbangukiragutara yari igeze mu Mudugudu wa Kabugarama; Akagari ka Kingwa ho mu Murenge wa Gitambi yerecyeza ku Bitaro bya Mibilizi.
Nubwo icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana, iyi modoka yarenze umuhanda igwa mu kabande nko muri metero 300 uvuye ku muhanda.
Raporo y’inzego z’ibanze muri uyu Murenge, ivuga ko uretse kuba uwari uyitwaye, umuforomo wari uherekeje abarwayi ndetse n’umurwaza, nta bibazo bikomeye bagize ubu bakaba bari kwitabwaho, gusa umugore wari utwiye wari uyirimo yahise abyara umwana upfuye.
Iyi raporo iragira iti: “Harimo umubyeyi wari ufite threat of premature birth, yahise abyara umwana upfuye. Uyu mubyeyi ari disoriented, yakorewe ubutabazi bw’ibanze, tugiye kumujyana CHUB”.
Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri iyi modoka harimo undi mubyeyi wari umaze icyumweru abyaye wari ugiye kuvuza umwana, bombi bakaba bagize ibibazo bakaba bari kwitabwaho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, ACP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi mpanuka.
Ati: “Yari itwaye abarwayi bava ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo ibajyana ku Bitaro bya Mibilizi hanyuma ikora impanuka irenga umuhanda igwa hasi. Harimo abantu batandatu barimo n’umuforomo umwe, umwe muri bo ni we wagize ikibazo kandi na we ari kwitabwaho mu Bitaro bya Mibilizi”.
Mu mpera za 2022 na bwo mu masaha y’ijoro, imbangukiragutabara yavaga ku Bitaro bya Mibilizi yerekeza ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo na bwo yarenze umuhanda igwa mu mpanga muri uyu muhanda wabereye iyi mpanuka, aho bwo bamwe mu bari bayirimo barimo n’umuforomo bahise bitaba Imana.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.