RUSIZI: Abajura batatu barimo n’umugore bari barazengereje abaturage barara babacukurira amazu batawe muri yombi.
Abo bivugwa ko ari abajura bazengereje abaturage mu mirenge itandukanye y’umujyi wa Rusizi mu ntara y’iburengerazuba, bafatiwe mu cyuho bari kugurisha ibyo bibye.
Byabaye ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024. Bariya bantu bafatiwe mu rugo rw’uwitwa Nzeyimana bahimba Pandagare, na we ari ku rutonde rw’abakekwaho ubujura.
Ni mu mudugudu wa Burunga; Akagari ka Burunga; Umurenge wa Gihundwe, abashwe bafatanwe bimwe mu byo bakekwaho kwiba bagiye kubigurisha.
Mu bafashwe harimo umwana w’imyaka 16 y’amavuko, wo mu mudugudu wa Gikombe; Akagari ka Kamashangi; Umurenge wa Giheke.
Niyogisubizo w’imyaka 19 y’amavuka wo mu mudugudu wa Gatebe; Akagari ka Kamanyenga; Umurenge wa Nkanka na Jeanette w’imyaka 32, utuye mu mudugudu wa Burunga; Akagari ka Burunga; Umurenge wa Gihundwe.
Ibyo bafatanywe byiganjemo ibikoresho byo mu rugo; Imyenda yo kwambara; Ibiryamirwa n’imashini idoda imyenda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yavuze ko bafatiwe mu rugo rw’uwari usanzwe ku rutonde rw’abakekwaho ubujura wahise acika, ubu ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Yanavuze ko abibwe bamenyekanye basubizwa ibyabo byibwe.
Ati: “Twafashe abajura batatu bari mu bazengereje abaturage, barimo umugore. Bafashwe bagurisha ibyibwe mu rugo rwa Nzeyimana bahimba Pandagare”.
Ingabire Joyeux yasabye abaturage kudahishira abajura, abasaba kujya baha ubuyobozi amakuru ku gihe. Abafashwe bajyanywe kuri Polisi Sitasiyo ya Kamembe.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.