RULINDO: Urubyiruko rwiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge, rukareka kwitinya rukitinyuka.
Urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo rwashishikarijwe kuba ku isonga y’ibikorwa bigamije impinduka nziza.
Byagarutsweho mu nama y’inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (CNJ/NYC) ku rwego rw’Akarere ka Rulindo, yabereye mu cyumba cy’inama cya Gatete mu kagali ka Gitare; Umurenge wa Base ku wa gatatu tariki ya 20/11/ 2024.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mme Mukanyirigira Judith wari umushyitsi mukuru muri iy’inama y’inteko rusange y’urubyiruko, yasabye urubyiruko kurangwa n’ikinyabupfura; Kwiyemeza; Gukorera ku ntego; Kudacika intege; Kwigirira icyizere; Gusigasira ibyagezweho no gufatira urugero ku rubyiruko rwabohoye Igihugu n’Abanyarwanda kuko baharaniye impinduka nziza, yabasabye kandi kubyaza umusaruro amahirwe agaragara mu karere.
Uyu muyobozi kandi yabasabye no guhanga ibishya mu byo bakora byose, kugira ngo babashe kubinoza, kwihuta ndetse no kunguka, barushaho kwitinyuka.
Uru rubyiruko kandi rwasabwe kuba ku isonga mu rugamba rwo kurwanya abahakana bakanapfobya Genoside ya korewe abatutsi mu rwanda 1994, bigisha abagifite ingengabitekerezo ya Genoside yakorewe abatutsi mu rwanda kureka iyomyumvire kuko u Rwanda aho rugeze ari ukwimakaza ubumwe; Ubwiyunge n’ubudaheranwa mu banyarwanda.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Rulindo Mme M.Rose yashishikarije urubyiruko “gutekereza no kureba kure bakabyaza umusaruro”, ibikorwa byabateganyirijwe mu karere ari nako bagira uruhare muguhiga imihigo bakayesa.
Yashimye kandi impanuro bahawe, asaba urubyiruko kuzizirikana no kuzishyira mu bikorwa aho bari hose n’igihe cyose. Umuyobozi wa police ushinzwe guhuza ibikorwa bya police n’abaturage mu karere ka Rulindo nawe wari witabiriye iyi nteko yasabye urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera ,abasaba kandi gutinyuka bakarushaho gukumira icyaha kitaraba, batangira amakuru kugihe kandi vuba.
Iyi nteko rusange yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mme Mukanyirigira Judith, ikaba yari yitabiriwe n’Abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku Karere; Komite Nyobozi ya CNJ mu Mirenge; Biro y’Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers) ku Karere; Abahagarariye Koperative z’urubyiruko; Abahagarariye Youth Volunteers ku rwego rw’Imirenge n’imboni z’impinduka.
Yitabiriwe kandi n’Umunyamabanga w’inama y’igihugu y’urubyiruko kurwego rw’igihugu Mme Dusenge Grace n’Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Rulindo.
Muri iy’inama y’inteko Rusange y’urubyiruko, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rulindo Mme M.Rose Mutima yanasinyanye amasezerano y’imihigo y’umwaka wa 2024_ 2025 n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mme Mukanyirigira Judith, ahamya ko ku bufatanye n’urubyiruko ahagarariye iyo mihigo bazayesa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwanaboneyeho umwanya woguhemba urubyiruko rwatsinze mu marushanwa y’ubumwe n’ubudaheranwa.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.