RULINDO: Urubyiruko rwifatanyije na Famille Ihumure mu Muganda.
Tariki ya 7/09/2024, urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Murenge wa Murambi, mu Karere ka Rulindo rwifatanyije n’umuryango Ihumure (Famille Ihumure) mu gukora umuganda k’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mvuzo.
Ni umuganda witabiriwe na Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Murambi, Bwana *Nyagatare Narcisse arikumwe n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) mu Murenge wa Murambi, Bwana NTIRENGANYA Sylvestre.*
Nyuma y’uyu muganda hakaba haganiriwe kubikorwa biteganywa mu minsi iri imbere. Birimo gukomeza kubakira abaturage batishoboye amazu; Imisarane; Uturima tw’igikoni no gukora ubukangurambaga bwo kujyana abana kumashuri; Kurwanya igwingira mubana no gukomeza kubungabunga isuku n’umutekano.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.