Politike

RULINDO: Urubyiruko rwibutse abandi bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994, biyemeza kubaka ubumwe.

Kuri uyu wa 25 Mata, 2025, mu mirenge yose yo mu Karere ka Rulindo, habereye gahunda yo kwibuka kunshuro31 urubyiruko rwishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, aho abahagarariye  urubyiruko mu byiciro bitandukanye n’urubyiruko rwose rwo mu murenge wa Base bahuriye hamwe mu rwego rwo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ni igikorwa cyitabiriwe n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Base Placide UWIRINGIYE n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. Ibiganiro byatanzwe byagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; Ingaruka za Jenoside n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda twifuza ndetse no gukomeza kugendera kure abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Urubyiruko rwibukijwe ko rufite uruhare rukomeye mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, mu kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside no mu kunyomoza abagoreka amateka y’u Rwanda bayavuga uko atari ku bw’inyungu zabo. Binyuze mu buryo bw’imbuga nkoranyambaga. Urubyiruko ruhabwa ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi; Ingaruka za Jenoside ku bayirokotse no ku muryango nyarwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.

Umushyitsi mukuru wari witabiriye iki gikorwa ati: « Jenoside yasize ibikomere byinshi; Imfubyi; Abapfakazi; Abana bavuka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; Incike … Igihango urubyiruko mufite rero ni ukubaka igihugu; Ni ukubaka ubumwe; Amateka tuyibuke ariko tuyigireho, tuzirikane ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe kuko ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasenyutse Jenoside ntizasubire ukundi.

Urugamba rwo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside ruracyariho kandi tugomba kururwana, urubyiruko ni mwe bo gufata iyambere mu kubanyomoza mukoresheje imbuga nkoranyambaga. U Rwanda rwahisemo kuba Umwe; Jenoside ntizasubira ukundi. » Ibiganiro byashojwe urubyiruko rwiyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza bavuga amateka y’u Rwanda uko ari, baharanira gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, barangwa n’urukundo muri bagenzi babo. Biyemeje gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rushya ruzira umwiryane, ivangura n’urwango.

Igikorwa cyo kwibuka kunshuro31 urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, rwabimburiwe no kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rusiga.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *