RULINDO: Urubyiruko rwagizwe umwihariko mu cyumweru cyo kurwanya ruswa.
Tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. Kuri iyi nshuro mu cyumweru cyo kuwizihiza imbaraga zashyizwe mu gukangurira urubyiruko kuyirwanya. Uyu munsi utegurwa hashingiwe ku masezerano y’umuryango w’abibumbye agamije kurwanya ruswa (UNCAC), wabanjirijwe n’icyumweru cyatangiye tariki ya 30 Ugushyingo kikazasozwa ejo ku wa mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024.
Muri uyu mwaka insanganyamatsiko yo kurwanya ruswa yibanze ku rubyiruko, cyane ko u Rwanda ari na bo baturage benshi rufite. Igira iti: “Dufatanye n’Urubyiruko mu kurwanya ruswa; Dutegure inyangamugayo z’ejo hazaza”.
Muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa akarere ka Rulindo kateguyemo amarushanwa y’umupira w’amaguru yahuje urubyiruko rwo mu mirenge 17 igize aka karere aho kuri iki cyumweru tariki ya 8/12/2024, aya marushanwa yasojwe hakinwa umukino wanyuma wahuje ikipe y’umurenge wa Base n’umurenge wa Bushoki, umukino waje kurangira ikipe y’umurenge wa Bushoki itsinze iy’umurenge wa Base ibitego 3-1.
Ruswa yangiza imitekerereze y’umuntu, umuntu ukunda gutanga ruswa yumva ko ntacyo yageraho adatanze ruswa naho uwayihawe akumva ko ntacyo yarekura adahawe ruswa.
Bwana NSENGIYUMVA Ildephonse, Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Rulindo wari witabiriye umukino wanyuma w’aya marushanwa yo kurwanya ruswa yagize umwanya wo gutanga ubutumwa k’urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri stade ya Nyirangarama arubwira ko ruswa arimbi imunga ubukungu bw’igihugu, bityo ko urubyiruko rugomba gufata iyambere mukuyirwanya igacika burundu.
Uyu muyobozi yakomeje agira ati: ”Intwaro ikomeye ni ubunyangamugayo no kwimakaza indangagaciro nyakuri, ubundi buryo ni uguhindura imyumvire no guhagurukira kuyirwanya”. Yakomeje avuga ko Igihugu cyashyiriyeho abaturage amategeko; Amashyirahamwe n’ubundi buryo bwakoreshwa mu kurwanya ruswa, nibikoreshwa ruswa izacika burundu.
Umuyobozi w’urubyiruko; Umuco na siporo mu karere ka Rulindo Bwana Muvara Valens yabwiye umunyamakuru wa karibumedia.rw ko aya marushanwa yo kurwanya ruswa mu karere ka Rulindo yagenze neza cyane kandi yitabiriwe n’urubyiruko rwinshi kandi rwanagiye rusobanurirwa ububi bwa ruswa rushishikarizwa no kuyirwanya igacika burundu, yatubwiye ko kandi aya marushanwa y’umupira w’amaguru yagaragaje ko urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo rufite impano mugukina umupira avugako nkubuyobozi bwa karere buzarufasha mukubyaza umusaruro impano zarwo.
Yakomeje agira Ati: “Ayamarushanwa yitabiriwe n’imirenge 17 igize akarere ka Rulindo, akabasojwe imirenge 8 ariyo itsinze ikazahabwa ibihembyo byayo kuwa gatanu tariki ya 13/12/2024 ,ahazanakinwa umukino wa gishuti uzahuza ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo n’abikorera bo mu karere ka Rulindo”.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.