Politike

RULINDO: Urubyiruko rukomeje guhabwa Ibiganiro bya Ndi UMUNYARWANDA.

 

Kuri uyu wa 26/09/2024 mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Kisaro, mu Karere ka Rulindo umukozi wa Karere ka Rulindo Bwana SIBOMANA Donat yatanze ikiganiro c   ya NDI UMUNYARWANDA cyahawe urubyiruko rutari mu mashuri.

Icyo ikiganiro cyayobowe n’Umugenzuzi w’uburezi, Bwana NYIRIMANZI Alfred ari kumwe n’Umuhuzabikorwa wungirije w’urubyiruko mu murenge wa Kisaro Bwana Amizero Jean Paul.

Uru rubyiruko rwaganirijwe ku: Amavu n’amavuko ya Ndi Umunyarwanda; Ugusenyuka k’ubunyarwanda; Ingaruka z’isenyuka ry’ubunyarwanda; Urugendo rwo kubaka ubunyarwanda na Ndi Umunyarwanda; Icyomoro n’Igihango.

Urubyiruko rwishimiye uko ruri kwitabwaho rwiyemeza kuba umwe, ruharanira gukunda igihugu; Kugikorera; Kukirinda no kudatatira igihango cy’ubunyarwanda.

Ladisilas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *