RULINDO: Urubyiruko n’abakuze bibumbiye mu muryango wa NAWE YISHIME FONDATION, bubakiye inzu umuturage warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Abanyamuryango ba NAWE YISHIME FONDATION kuri iki cyumweru tariki ya 27/04/2025 bazindukiye mu gikorwa cyo gushyikiriza umuturage witwa MUKESHIMANA Esperance warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 wo mu mudugudu wa Base; Akagali ka Rwamahwa; Umurenge wa Base mu karere ka Rulindo inzu ifite agaciro ka milliyoni ebyiri nigice (2,500,000frw). Mukeshimana washikirijwe iy’inzu yatangarije umunyamakuru wa Karibumedia.rw ko yishimye cyane kuko nyuma ya Jenoside yari yarabuze aho aba ariko ubu akaba yishimiye iy’inzu yubakiwe n’uyu muryango NAWE YISHIME FONDATION.
Uyu muryango kandi nyuma yo gushyikiriza iy’inzu Mukeshimana banamuhaye ibikoresho by’ibanze birimo ibiribwa; Ibiryamirwa n’ibindi bifite agaciro kibihumbi magan’abiri mirongo itanu (250.000frs).
Nshimiyimana Obama, umuhuzabikorwa w’uyu muryango NAWE YISHIME FONDATION yatubwiye ko bishima iyo bafashije umuturage kandi ko bafite gahunda yo kuzenguruka igihugu cyose bafasha abaturage batishoboye ndetse n’indembe ziri mu bitaro bitandukanye.
Mu kiganiro twagiranye na UWINEMA Alice ari nawe washinze uyu muryango, yatubwiye ko yatekereje gushinga uyu muryango mu mwaka wa 2023 agamije gufasha abanyeshuri batishoboye, babishyurira amashuri no gufasha abarwayi babasura kwa muganga ndetse no gufasha abatishoboye babubakira amazu no kubatangira ubwisungane mu kwivuza. Aho yatubwiye ko uyu muryango watangiye abaturage 300 mituweri bakaba bagiye no gutangira abandi baturage barenga 300 mituweri y’umwaka wa 2025_ 2026.
Uyu muyobozi w’uyu muryango kandi avuga ko bafite intego yo gukora cyane bongera abanyamuryango kandi ari nako bongera umubare wabo bafasha hirya no hino mu gihugu ndetse akaba avuga ko bazanashinga ishuri rirera abana b’abanyarwanda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwamahwa Mme Aime Mihigo Sandrine, yashimiye abanyamuryango ba NAWE NIYISHIME FONDATION ku gikorwa bakoze cyo kubakira umuturage we inzu kuko atarafite aho kuba. Ati: « Turishimye cyane nk’ubuyobozi kuba uyu muryango wubakiye uyu muturage wacu Mukeshimana, twari dufite gahunda yo kumwubakira ariko uyu muryango NAWE YISHIME FONDATION wahise utubanziriza none inzu iruzuye, turayitashye turishimye cyane kandi dushimiye uyu muryango tubikuye kumutima ».
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.