Imikino

RULINDO: Umurenge wa Base ukomeje gutsinda amakipe utayababariye muri Kagame cup.

Umurenge wa Base, mu bagabo wanyagiye uwa Cyungo ibitego 2_1, bahita bahita bagera muri kimwe cy’umunani 1/8 cy’umurenge Kagame Cup, mu karere ka Rulindo mu mupira w’amaguru. Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15/01/2025, ubera ku kibuga cya Nyarububa mu murenge wa Rukozo, mu Karere ka Rulindo.

Ikipe y’Umurenge w Base .
Ikipe y’Umurenge wa Cyungo .

Uyu wari umukino wishiraniro kuko ikipe yatsindwaga yahitaga iva mu marushanwa, ikipe ya Base ndetse na Cyungo zahatanira kujya muri 1/4 cya Kagame Cup. Umurenge wa Base nyuma yuko utsinze umurenge wa Cyungo wahise ugera muri 1/4, kuri uyu wa kane ukaba wahise utombora umurenge wa Ntarabana nubundi zigeze guhurira final umwaka washize Base igatwara ikigikombe ku rwego rw’akarere ka Rulindo.

 

Umutoza mukuru n’umwungiriza bikipe ya Base.

Mu kiganiro umutoza wi kipe y’umurenge wa Base bwana Diedonne yahaye umunyamakuru wa karibumedia.rw yavuze ko bitari byoroshye kugera muri 1/4 kuko ikipe bakinnye yari ikomeye avugako ashimira Imana; Abakinnyi; Ubuyobozi bw’umurenge; Abikorera bo kuri Base kuko intsinzi babonye bayikeshabo kumbw’imbaraga zabo n’ubwitange bagaragariza ikipe.

Umuyobozi w’umurenge wa Base .

 

Abanyenganda bo kuri Base baje gushigikira ikipe yabo iburyo umuyobozi w’uruganda rwa Base Company LTD, hagati Umuyobozi w’uruganda rwa INNOPRO rukorera kuri Base,ibumuso umuyobozi w’umurenge wa Cyungo.

Yakomeje yizeza abafana ko intego y’ikipe arugutwara igikombe cy’umurenge kagame cup ku rwego rw’igihugu. Ni mugihe umutoza w’ikipe ya Cyungo we yanze kuvugana n’itangazamakuru kubwikimwaro yagize cyogutsindwa akavamo atarenze umutaru. Uyu mukino warangiye ari ibitego 2 bya Base kuri 1 cya Cyungo, uyu mukino ukaba wanabonetsemo amakarita 2 y’umuhondo.

President Falcao w’ikipe ya Together Fc arikumwe n’umutoza w’ikipe y’umurenge wa gashenyi
Umufana kidayida w’ikipe ya Base.

Uyu mukino wari witabiriwe n’umuyobozi wa Karere ka Rulindo ushinzwe urubyiruko; Umuco na siporo bwana Muvara Valens wabwiye itangazamakuru ko ashimira aya makipe ubyo yakinnye umukino mwiza, avuga ko bafite amakipe meza kandi bayitezeho kuzatwara n’igikombe ku rwego rw’igihugu.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *