Ubukungu

RULINDO : Umuhanda wa kaburimbo Nyacyonga_ Mukoto imirimo yokuwubaka irikgenda neza.

Umuhanda wa Nyacyonga_ Mukoto watangiye gukorwa tariki 23 Nzeri 2024, mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Mbogo. Ubu imirimo yokubaka uyu muhanda irimo kugenda neza nk’uko Guverineri w’intara y’amajyarugu bwana Mugabowagahunde Maurice yabitangaje abinyujije kurukutarwe rwa X. Ati : ” Turishimira ko imirimo yo kubaka umuhanda Nyacyonga_ Mukoto irikugenda neza. Uyu muhanda uzarushaho koroshya ubuhahirane, par’umwihariko ku baturage ba karere ka Rulindo”.

Uyu muhanda Nyacyonga_ Mukoto, ureshya na kilometero 36 uzubakwa mu myaka itatu. Ni umuhanda biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 36$ unyura mu Mirenge ya Jabana mu Karere ka Gasabo n’imirenge ya Masoro; Murambi, Cyinzuzi; Mbogo; Ngoma na Bushoki mu Karere ka Rulindo.

Ni umuhanda kandi uzaba ureshya na kilometero 36 uzahuza indi mihanda ibiri minini ya kaburimbo iri ku rwego rw’igihugu, ni ukuvuga uva mu Mujyi wa Kigali arekeza mu Karere ka Gicumbi n’uhuza Kigali na Musanze_ Rubavu. Uyu muhanda Perezida Paul Kagame yawemereye abaturage ba Rulindo ubwo yabasuraga mu 2014.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *