Uncategorized

RULINDO: Umuganda rusage usoza ukwezi, Ugushyingo 2024.

Umuganda rusange usoza ukwezi ku Gushyingo mu mwaka wa 2024 wakorewe mu tugari twose tugize Umurenge wa Base ; Akarere ka Rulindo, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024 ; ku kwego rw’Akagari ka Gitare umuganda rusange wabereye mu Mudugudu wa Nyamugari. Uyu muganda wakorewe ahubatswe uruganda rutunganya umwanda wo mu musarane rukawubyazamo ifumbire ryifashishwa m’ubuhinzi, aho abaturage baciye imiferege itwara amazi mu muri za borodire kugirango mur’ik’igihe akarere ka Rulindo kari kugwamo imvura nyinshi ururuganda rutazatwarwa n’ibiza.

Uyu muganda witabiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Base Bwana Shaban Jean Claude n’abahagarariye; Inzego z’umutekano (DASSO) n’umuyobozi w’akagari ka Gitare Mme Mukakomite.

Nyuma y’umuganda, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yaganirije abari bawitabiriye kuri gahunda za Leta zinyuranye, aho uyu muyobozi yabasabye gutanga mituweri vuba kubatarayitanga; Kwirinda kunywa inzoga z’inkorano zitazwi kuko zangiza ubuzima bwabo; Kwitabira gahunda ya ejo heza ndetse no kwirinda ibiza byimvura abatuye mu manegeka bakahimuka naho abadafite ubushobozi bwo kwimuka bakabarurwa ubuyobozi bukabafasha kwimuka. Muri ikigihe akarere ka Rulindo kari kugwamo imvura nyinshi ivanze n’inkuba ndetse n’umuyaga mwinshi.

Abaturage bitabiriye umuganda ngaruka_ kwezi basabye ubuyobozi kubafasha bagakemura ikibazo ki kimoteri gikomeje kubatera umwanda kandi baribazi ko cyaje kije kubakiza umwanda, bakavugako kidakemuwe vuba gishobora no gusenyera abaturage bagituriye kuko imyanda ikirimo imvura irikuyimanura ikayitsindika hejuru y’amazu yabo.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *