Umutekano

RULINDO: Umugabo yatemye umugore we, nawe ahita yiyahuza umuti wica udukoko.

Mu Karere ka Rulindo; Umurenge wa Buyoga; Akagari ka Gitumba mu mudugudu wa Gitaba haravugwa inkuru y’umugabo watemye umugore we, nawe agahita yiyahuza umuti witwa Rava.

Ibi byabaye kuri uyu wa kane, tariki ya 5 Ukuboza 2024,aho umugabo witwa Munyengabire Augustin ufite imyaka 51 y’amavuko yatemye umugore we witwa Mukafureri Bernadette w’imyaka 47 y’amavuko aho yamutemye amusanze mu murima. Uyu mugabo yatemye umugore we ku gikanu; Mu maso; Mu mutwe no ku kaboko ariko umugore yahise afashwa ajyanwa ku bitaro bya Kinihira na n’ubu arakitabwaho n’abaganga.

Munyengabire nawe bahise bajya kumureba ngo bamujyane abazwe ibyo yakoze, basanga aryamye mu murima yamaze kwiyahuza umuti wa Rava ariko atapfuye nawe yahise agezwa ku kigo Nderabuzima cya Buyoga ariko birangira apfuye.

Manirafasha Jean D’Amour, Gitifu w’umurenge wa Buyoya k’umurongo wa telefone yemereye aya makuru umunyamakuru wa Karibumedia.rw,
Ati: ”Nibyo umugore yagiye kwamuganga,ubu ari kubitaro bya Kinihira arakitabwaho n’abaganga, umugabo nawe yajyanwe ku kigo nderabuzima ariko birangira yitaby’Imana azize umuti yiyahuje”.

Gitifu yakomeje avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane, ari naho yaboneye umwanya wo gutanga ubutumwa bw’uko ihohoterwa iryo ari ryose ritemewe kandi abantu bakwiriye kuryirinda ndetse abantu uko baturanye bajya batanga amakuru ku miryango ibanye mu makimbirane.

Uyu mugabo w’itabye Imana akaba yari yarabyaranye n’umugore we yatemye abana 4 nkuko Gitifu w’umurenge wa Buyoga yabidutangarije.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *